Yanditswe Jun, 21 2021 17:39 PM | 71,596 Views
Musanze:25 barimo abasirikare batangiye amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Kuri uyu wa Mbere, abasirikare, abapolisi n’abasivili 25 baturutse mu Rwanda batangiye amahugurwa y’icyumweru ku buryo bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iyo bari hirya no hino ku isi mu butumwa bw’amahoro.
Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy giherereye mu Karere ka Musanze, ku bufatanye na Leta y’Ubuyapani n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP.
Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Rtd Colonel Jill Rutaremara avuga ko ahantu habaye intambara habamo ihohoterwa, akaba ariyo mpamvu aba barimo guhugurwa baba bagomba kubimenya ngo bashobore kubirwanya.
Intumwa ya Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, Yuko Hotta avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda rifata intera ndende, akaba ariyo mpamvu leta ye yatanze iyi nkunga ngo itange umusanzu wayo mu kurirwanya.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko bayatezeho byinshi bizabafasha kurwanya iri hohoterwa.
Miliyoni zikabakaba 200 z’amafaranga y’u Rwanda n’andi arimo kuganirwaho na leta y’u Rwanda n’iy’Ubuyapani, ni yo azifashishwa muri aya mahugurwa no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo gukumira no gukemura amakimbirane, no kubungabunga amahoro akazakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021/2022.
Uwimana Emmanuel
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru