Yanditswe Dec, 04 2022 12:23 PM | 282,200 Views
Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano Gen. James Kabarebe, kuri iki Cyumweru tari 4 Ukuboza, yaganirije ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko basaga 400 bagiye kumara icyumweru mu mahugurwa azabera mu Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya IPRC Musanze mu Karere ka Musanze.
Kuri uyu munsi wa mbere w'amahugurwa, uru rubyiruko rwaganirijwe ku ngingo zitandukanye zarufasha guteza imbere imishinga yarwo y’ubucuruzi, rwerekwa n’uburyo iterambere ryarwo ari iterambere ry’igihugu muri rusange.
Gen. James Kabarebe yabaganirije ku rugamba rwo kubohora igihugu, n’amasomo rukwiye kuvomamo muri iki gihe rutegerejweho uruhare rukomeye mu gukomeza kuganisha aheza igihugu. Gen Kabarebe yavuze ko nyuma yo kubohora igihugu, urubyiruko rufite inshingano yo gukomeza kucyubaka.
Sena y'u Rwanda irimo gusuzuma umushinga w'itegeko rigenga polisi y'u Rwanda
Jan 25, 2023
Soma inkuru
Amajyepfo: Baranenga abayobozi b’ibigo birukana abana bigatuma bata amashuri
Jan 23, 2023
Soma inkuru
Umunsi w'Intwali: Urubyiruko rwasabwe guharanira kurangwa n’umuco w’ubutwali n' ...
Jan 23, 2023
Soma inkuru
Abaturage bapimwe indwara zitandura harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze muri Siporo rusange
Jan 22, 2023
Soma inkuru
Musanze: Ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake bifite agaciro karenga miliyoni 18Frw
Jan 22, 2023
Soma inkuru
Amafoto: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Siporo rusange
Jan 22, 2023
Soma inkuru