AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Musanze: Ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake bifite agaciro karenga miliyoni 18Frw

Yanditswe Jan, 22 2023 13:05 PM | 4,337 Views



Mu karere ka Musanze urubyiruko rw'abakorerabushake ruravuga ko rwiyemeje kugira uruhare mu gukora ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage rutiganda, nk’umusanzu warwo mu kubaka igihugu.

Hashize amezi atandatu uruyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze rusinyanye imihigo 21 y’amezi 12 n’ubuyobozi bw’Akarere igamije guteza imbere imibereho, imyumvire n’ubukungu by’abaturage. Kugeza ubu urwo rubyiruko rwishatsemo ubushobozi rwubakira abaturage batanu batishoboye inzu zo kubamu, abandi rububakira imirima y'igikoni n’ubwihererero, rufasha mu bikorwa byo guhangana n’abakora ubucuruzi bw’iyobyagwenge, gusubiza abana mu ishuri n'ibindi bikorwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 18 z'amafaranga y'u Rwanda. Bavuga ko ari ibikorwa bikomoka ku rukundo rw’igihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramuri Janvier avuga ko uwo muco w'ubwitange utanga umusanzu mu kwesa n’imihigo y'Akarere.

Kubana Richard, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake, yarusabye gukomeza gushyira imbere imyitwarire myiza, mugihe bakora ibyo bikorwa.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze habarurwa urubyiruko rw'abakorerabushake basaga ibihumbi umunani na magana atandatu (8600), bakaba biganjemo abarangije amashuri yisumbuye na kaminuza.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage