AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rwandair igiye gutangiza ingendo Kigali - Paris

Yanditswe Jul, 12 2022 11:54 AM | 79,893 Views



Sosiyete y'u Rwanda yo gutwara abantu n'ibintu mu ndege Rwandair mu minsi ya vuba iratangira ingendo zihuza Kigali na Paris mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo.

Ni ibintu byakiranywe yombi n'ubuyobozi bw'umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’igifaransa,OIF, ngo kuko bigiye kurushaho guteza imbere ubusabane bw'abaturage ba Francophonie kimwe n'ubucuruzi n'ubuhahirane muri uyu muryango. 

Kuva kuwa mbere w’iki cyumweru mu Rwanda hari itsinda ry’abacuruzi n’abashoramari basaga 100 baturutse muri mu bihugu byo hirya no hino ku Isi bisanzwe bibarizwa mu muryango Francophonie.

Louise Mushikiwabo avuga ko bose bagenzwa no kureba amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ari mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura no guteza imbere ubuhahirane muri uyu muryango.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri abo bashoramari babanje kugirana ibiganiro na bagenzi babo bo mu Rwanda ndetse n’inzego zishinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari bagaragarizwa amahirwe ari mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi avuga ko urwego rw’imari n’amabanki ari rumwe mu nzego zifite amahirwe menshi abashoramari bakwiye kubyazwa.

Yagize ati "Urwego rw’ubucuruzi buto n’ubucirirtse rufite icyuho cya miliyari y’amadorali buri mwaka kandi iyo mibare ni iyo muri 2017. Njyewe ndatekereza ko nyuma y’icyorezo cya COVID19 cyahungabanyije ubushobozi bw’imikorere nkuko twabibonye, hamwe n’amahirwe dufite y’isoko rusange rya Afurika, ndibwira ko icyo cyuho ubu kikubye kabiri kikaba kigeze kuri miliyari 2 z’amadorali bui mwaka. Twizeye rero ko dushoboye gutanga izo nguzanyo zose zikajya mu bukungu n’ubucuruzi bwacu twagera ku izamuka ry’ubukungu guverinoma idutegerejeho riri hejuru ya 10% buri mwaka, ibyo kandi bigatuma igihugu kigera ku gipimo cy’ubukungu bucirirtse, middle income country, muri 2035."

Andi mahirwe y’ishoramari ari mu nzego zirimo inganda cyane cyane izongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ingufu zisubira, serivisi z’ikoranabuhanga n’izindi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Béata Uwamariza Habyarimana we avuga ko aho u Rwanda ruherereye n’uburyo rworohereza abashoramari ari andi mahirwe akomeye nayo akwiye kubyazwa umusaruro.

Imwe mu mbogamizi zikibangamiye ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize Francophonie ni ubwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse no gutwara abantu n’ibintu bikigenda biguru-ntege.

Icyakora Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango Madame Louise Mushikiwabo avuga ko icyo kibazo kigenda gikemuka buhoro buhoro ndetse akemeza ko ingendo nshya zihuza Kigali na Paris zigiye gutangirwa n’indege za Rwandair ari igisubizo.

Ati "Abacuruzi n’abashoramari bari bari i Libreville muri Gabon baje i Kigali bakoresheje Rwandair. Abarenga 120 baje n’indege yo ku wa Gatanu nimugoroba. Ahubwo vuba aha hazatangira ingendo za Rwandair zihuza Kigali na Paris. Bizaba rero ari amahirwe akomeye ku bantu benshi bo muri Francophonie. Dufite abantu benshi bo muri Francophonie batuye mu burengerazuba n’uburasirazuba bw’u Burayi ndetse n’abava kure y’aho ariko usanga ihuriro ryabo ari Paris. Urwo rugendo rero rwa Rwandair Kigali-Paris-Kigali ruzadufasha cyane kuko nkuko mubizi kwishyira hamwe ku ibihugu ku rwego rw’akarere cg imigabane biragorana cyane iyo nta bwikorezi bwaba ubwo gutwara abantu cg ubw’ibicuruzwa."

Umuryango wa Francophonie ugizwe n’ibihugu na za guverinoma 88 ndetse abawutuye bakaba bangana na14% y’abatuye Isi. Ni mu gihe kandi uyu muryango wihariye 16% by’umusaruro mbumbe w’Isi ndetse na 20% by’ubucuruzi bwose ku Isi.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage