AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

NEC ivuga inzego z'ibanze zituzuye bityo amatora yo kuzuza imyanya akenewe

Yanditswe Oct, 23 2017 21:04 PM | 4,406 Views



Kuva ku itariki ya 10 z'uku kwezi komisiyo y'igihugu y'amatora yatangiye imyiteguro y'amatora yo kuzuza imyanya y'ubuyobozi mu nzego z'ibanze. Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Prof. Kalisa Mbanda atangaza ko imyiteguro ijyana no gukangurira abaturage ibijyana n'aya matora yatangiye kandi n'abazakurikirana ayo matora bamaze kwitegura.

Abasaba serivisi mu buyobozi bw'inzego z'ibanze bavuga ko iyo izo nzego zituzuye, akenshi bituma servisi bifuza batazibona uko bikwiye, bakaba basanga ari ngombwa ko abatakiri mu myanya basimbuzwa.

Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangiye gutegura gahunda yo kuzuza imyanya itarimo abayobozi  mu nzego z'ibanze binyuze mu matora amwe aziguye andi ataziguye. Mu myanya 15.104 itegenywa, hazatorwa abagize komite z'imidugugu, inama njyanama z'utugari, iz'imirenge n'uturere na komite nyobozi y'akarere. Hanatorwe Abagize inama y'igihugu y'abagore, iy'urubyiruko, iy'abafite ubumuga n'iy'abikorera. 

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage