Yanditswe Aug, 28 2019 05:54 AM | 7,804 Views
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iratangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida senateri birimo kugenda neza, na ho abagize inteko itora bakemeza ko abiyamamaza bafite imigabo n'imigambi igaragaza ko hazaboneka abasenateri bashoboye.
Imbere y'inteko itora, buri mukandida senateri yahabwaga iminota iri hagati ya 5 na 15, akagaruka ku mirimo yakoze mu buzima bwe ndetse akagaragaza imigabo n'imigambi afite.
Inteko itora igizwe n'abagize inama njyanama z'uturere n'abagize biro z'inama njyanama z'imirenge mu ntara zigize igihugu, na ho mu mujyi wa Kigali abatora ni abagize inama njyanama y'umujyi na biro z'inama njyanama z'imirenge.
Abagize inteko itora bashimye ibitekerezo by'abakandida, ku buryo bizeye ko abazatorwa bazaba bashoboye.
Ku myanya 12 y'abasenateri batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu, abayihatanira ni abakandida 7 mu Ntara y'Amajyaruguru hazavamo abasenateri 2, abakandida 23 mu Ntara y'Amajyepfo bazavamo abasenateri 3, abakandida 9 mu Burasirazuba bazavamo abasenateri 3, abakandida 15 mu Burengerazuba bagomba gutorwamo abasenateri 3, n'abakandida 4 mu Mujyi wa Kigali bazatorwamo umwe.
Hari kandi abakandida 3 bazatorwamo umusenateri uhagarariye kaminuza n'amashuri makuru byigenga, n'abakandida 2 bazatorwamo umusenateri uhagarariye kaminuza n'amashuri makuru bya Leta.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza bigenda neza nk'uko komisiyo yabiteganyije.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa Mbere, ariko mu Gihugu hose byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri. Biteganyijwe ko bizarangira ku wa 15 Nzeri, mu gihe amatora y'abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu ateganyijwe ku ya 16. Hazakurikireho amatora y'abasenateri 2 bahagarariye kaminuza n'amashuri makuru aya Leta n’ayigenga.
Inkuru mu mashusho
Jeannette UWABABYEYI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru