AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

NISR yagaragaje ko ibiciro mu kwezi kwa Mata byakomeje gutumbagira

Yanditswe May, 10 2022 19:41 PM | 117,073 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyagaragaje ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi gushize kwa Mata, byakomeje gutumbagira ugereranije n’amezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2022 ndetse n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uko mu mwaka ushize. 

Icyegeranyo kigaragaza ihindagurika ry’ibiciro icyo kigo gisohora buri kwezi cyerekana ko ibiciro byiyongereyeho hafi 10% muri Mata.

Imibare y’iki kigo yerekana ko ibiciro mu mijyi yo mu Rwanda byiyongereyeho 9,9% mu kwezi kwa Mata 2022, ugereranyije na Mata 2021, ibiciro muri Werurwe 2022 byari byiyongereyeho 7,5%.

Impamvu icyo kigo kigaragaza ni uko ngo muri Mata 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 15,7%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,8%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 15%.

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Mata 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 9,1%. 

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022, ibiciro byiyongereyeho 2,4%, iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3,3%.

Imibare y’iki kigo kandi yerekana ko muri Mata 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 11% ugereranyije na Mata 2021. 

Ibiciro muri Werurwe 2022 byari byiyongereyeho 4,3%, bimwe mu bigaragazwa na NISR nk’impamvu zatumye ibiciro byiyongera muri Werurwe, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 12,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 16,8%, ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 18,8% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 11,3%.

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022 ibiciro byiyongereyeho 4,7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 9,1%.

Mu buryo bukomatanyije, NISR igaragaza ko muri Mata 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 10,5% ugereranyije na Mata 2021. 

Muri Werurwe 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 5,6%, bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Mata 2022, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 13,2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 13,1% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 13,4%. 

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022 ibiciro byiyongereyeho 3,7%, iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2,6%.


RUZIGA EMMANUEL MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage