AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yerekanye ingaruka za politiki yo kugabanya Isi mo ibice – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kristalina Georgieva uyobora IMF – Soma inkuru...

Ndizeye Samuel wa Police FC yahagaritswe amezi 6 muri ruhago y’u Rwanda

Yanditswe Feb, 09 2024 16:28 PM | 110,960 Views



Myugariro wa Police FC, Ndizeye Samuel, yahagaritswe amezi atandatu adakina kubera gusagarira umusifuzi nyuma y’umukino ikipe ye yatsinzwemo na Sunrise FC ibitego 2-1, kuri Stade ya Nyagatare tariki 14 Mutarama 2024.

Icyemezo gihagarika uyu mukinnyi mu bikorwa byose bya ruhago y’u Rwanda mu gice cy’umwaka cyatangajwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, mu itangazo ryashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gashyantare 2024.

Ni icyemezo cyafashwe na Komisiyo yigenga Ishinzwe Imyitwarire muri FERWAFA aho yanamenyesheje ko uyu Murundi Ndizeye Samuel yemerewe kukijurira mu gihe cyagenwe n’amategeko.

Itangazo rivuga ko icyemezo cyafashwe mu rwego ‘‘rwo gukomeza kwimakaza ituze mu bikorwa by’umupira w’amaguru.’’

Ndizeye Samuel yaguzwe na Police FC mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2023, avuye muri Rayon Sports.

Kuva umukino wo ku wa 14 Mutarama 2024, Ndizeye yasagariyemo umusifuzi ubaye, ntarongera kugaragara mu kibuga mu marushanwa ikipe ye yitabiriye arimo Shampiyona y’u Rwanda, Igikombe cy’Intwari [ikipe ye yegukanye itsinze APR FC ibitego 2-1] no mu Gikombe cy’Amahoro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage