AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ni uwuhe muti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo ziyongera ubutitsa?

Yanditswe Mar, 27 2024 08:14 AM | 79,674 Views



Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko rigenga abantu n’umuryango, aho mu ngingo zizavugururwa harimo Ikibazo cy’abashyingirwa nyuma y’igihe gito bagasaba ubutane bagamije kugabana mu buryo bungana imitungo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yasobanuye ko mu myaka itanu ishize hagaragaye imanza z’ubutane bw’abamaze igihe gito bashyingiranywe. Impaka zavutse ku bijyanye n’igabana ry’umutungo mu buryo bungana nk’imwe mu nkurikizi z’ubutane.

Mu gukemura iki kibazo, uyu mushinga uha umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu.

Hari ikindi kibazo kijyanye no kuba umwe mu bashyingiranywe mu buryo y’uburyo bw’ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w’umuhahano yikuraho imitungo yimukanwa (imodoka, imigabane, …) biteza amakimbirane mu micungire y’umutungo no mu mibanire y’abantu.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko umutungo wanditse kuri umwe mu bashyingiranywe ubarirwa mu mutungo wabo mu buryo bw’ivangamutungo rusange. Umutungo ntushobora kugurishwa, gutangwa cyangwa kuwikuraho abashyingiranywe bombi batabyemeranyijweho.

Imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa (kwita ku bana, umurwayi mu rugo, umuntu ukuze uba mu rugo, kuvoma, guteka) ikorwa n’umwe mu bashyingiranywe ntiyahabwaga agaciro nk’imwe mu nkingi y’iterambere ry’urugo. Mu gihe iramutse ikozwe n’umutnu uturuka hanze y’urwo rugo yajya ayihemberwa.

Uyu mushinga urateganya ko mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, niba umwe avuga ko mugenzi we batagabana mu buryo bungana, umucamanza azajya aha agaciro iyo mirimo kari hagati ya 10 na 39% by’agaciro k’imitungo bungutse uhereye umunsi batangiye kubana.

Iri tegeko rizagabanya gatanya?

Mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage bagaragaje ko uwo mushinga nuramuka wemejwe, ukaba itegeko uzagabanya ikibazo cy’ingo zisenyuka bya hato na hato.

Karimutumye Gaspard wo mu Karere ka Gakenke yagize ati “Umwana w’umukobwa agiye kujya ava iwabo aziko agiye kukaba, atari ukuvuga ngo agiye gukurikira imitungo namara kugera mu rugo ahite atandukana n’uwo bashakanya.”

Uzamukunda Florida yagize ati “Ikintu cyari giteye inkeke, umukobwa muto yajyaga gushaka akareba ufite imitungo kugira ngo nibatandukana azagire icyo avanayo.”

Umunyamategeko Mukashema Louise yavuze ko imitungo ari imwe mu mpamvu ziza ku mwanya wa mbere w’ibituma abantu basaba gatanya.

Ati “Ni imitungo usanga bapfa, hari abashakana bari basanzwe bafite imitungo, bamara kubana bagashaka gutandukana kugira ngo bayigabane, hari kandi abashakana bagapfa umushahara, akavuga ati ahembwa menshi akinjiza make, andi ayatanga ahandi ntabwo menya aho ajya. Hari abavuga bati yarambeshye, yambeshye ko nta mwana afite kandi afite babiri.”

Yavuze ko kuvugurura itegeko hakagira ibivanwamo cyangwa ibyongerwamo kenshi bijyana n’aho ibihe biba bigeze kandi itegeko rishya rizaba riteganya uburyo bw’uko abashyingiranwa babanza kuganira, bakanaganirizwa ku byo bagiye kujyamo.

Ati “Ntitwagakwiye kugirana amakimbirane ku kugabana umutungo, mu gihe mbere yo gushinga wa muryango twabiganiriyeho, twabyumvikanyeho. Icyo twishimira muri iri tegeko ni uko bashyizeho uburyo abantu babiri bazumvikana, bashobora kuvanga umutungo wose, kuvanga umutungo muhahano cyangwa kuwuvangura.”

Maître Mukashema yavuze kandi ko mu itegeko rishya, hazashyirwamo uburyo abashakanye bashobora kumvikana uko bashaka kuzakemura ibibazo byabo ku bijyanye n’imitungo, ubwo buryo bakajya kwa noteri, akabasinyira.

Ati “Itegeko rishya rizashyiraho uburyo bashobora nko kujya kwa noteri bakavuga bati twebwe twemeranyije kuvanga 40% cyangwa se wenda umwe najya ajya gukoresha umutungo runaka ntazajya agisha inama mugenzi we.”

Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin, yavuze ko ubusanzwe mu bindi bihugu hari aho usanga abashakanye bataba bemerewe gusezerana ivangamutungo mu gihe batari babyarana.

Avuga ko ku ruhande rwe, yumva abantu bakwiye kujya babanza kubyarana, noneho bakaba ari bwo basubira kwa noteri cyangwa mu buyobozi gusezerana ivangamutungo.

Ati “Igihe umugabo n’umugore batarabyarana, ntabwo bavanga umutungo ariko bamara kubyarana bagahita bavanga umutungo, kubera ko n’uwo mwana, cyangwa abo bana bazagira uruhare kuri uwo mutungo.”

Ati “Kubera ko ibibazo dufite muri iyi minsi hari ababeshyana, ati mfite imodoka, iyi nzu ni iyanjye, bamara kubana ugasanga umwe yabeshye undi, urwo rugo ruba rushobora guhita rutandukana.”

Yakomeje ati “Ariko bibaye ngombwa bakamarana imyaka ibiri, noneho bamara kuyimara, bakaganira bagasubira mu buyobozi bakavuga bati twemeranye gusezerana ivangamutungo, byafasha.”

Twizeyimana yavuze ko bidakwiye ko habaho ubusumbane mu kugabana imitungo ku bantu bashakanye kubera ko baba baravanze ubuzima n’ibindi byose.

Ati “Niba bavuga ngo umwe azagira 70%, cyangwa 60%, bagatangira kubarura imitungo, ntabwo mbyemera, ibikwiye ni uko niba bashakanye, baba bavanze ubuzima bakwiye kugabana umutungo bakaringanyiza.”

Mu 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko. Mu mwaka wawubanjirije wa 2021-2022, abatandukanye burundu bari 3322, naho mu 2020 bari 3213.

Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Twizeyimana Albert Baudouin, yavuze ko yumva abantu bakwiye kubanza kubyarana mbere yo gusezerana ivangamutungo

Akayezu Jean de Dieu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage