Yanditswe Sep, 29 2020 11:20 AM | 55,892 Views
Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu
yasabye ubuyobozi bw’akarere n’abikorera ko mu cyumweru kimwe baba basinye
amasezerano yo gusubukura imirimo yo kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 10
ritaruzura. Ngo nihashira bitakorwa rizgurirwa
abandi babishoboye.
Nyuma yaho isoko rya Gisenyi ryongeye gusubizwa Akarere ka Rubavu, ubuyobozi bwako bwifuza ko abikorera bo muri aka karere ari bo bakomeza kuryubaka, nyumo y’imyaka icumi ryaradindiye
Rukanika Jean Leonard, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile asanga abikorera bo muri aka karere nta bushobozi bafite bwo kubaka iryo isoko, bityo agasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwafatananya na bo, iri soko rikubakwa abaturage bakabona aho bacururiza heza.
Iyi n’imwe mu ngingo yizweho mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa Mbere, iyitangaho umwanzuro ko mu cyumweru hagomba gusinywa amasezerano yo kubaka iri soko hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abikorera bo bibumbiye muri company Rubavu Investment.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratius we avuga ko barangije kubyemeranya kandi akarere kazaba gafite imigabane y’icumi ku ijana, ituruka ku nyubako irimo yadidindiye bahaye agaciro karenga miliyayari ebyiri.
Gusa muri iyi nama njyanama hagaragaje ko abikorera bari bifuje ko akarere aho kugira imigabane ya 10%, kagabanya kakagira 1 cyangwa 2 %.
Twifuje kumva icyo ubuyobozi bw'urwego rw'abikorera mu karere ka Rubavu bubivagaho niba bafite ubushobozi bwo kubaka iri soko, ariko bwirinze kugira icyo bubivugaho.
Cyakora umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu Nyirirugo Come Degaule avuga ko imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi nidakorwa mu gihe cy’ukwezi, nyuma yo gusinya amasezerano , rizahita rihabwa abandi.
Ntabwo ari ubwa mbere inama njyanama ifashe umwanzuro nk'uyu, kuko no mu nama njyanama idasanzwe yari yateranye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, na bwo bari babahaye amezi abiri, ariko ntibyashirwa mu bikorwa, ikaba ariyo mpamvu sosiyete civili igaragaza ko abikorera nta bushobozi bafite bwo kuryubaka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bugaragaza ko icyiciro cya mbere cyo kubaka iri soko rya Gisenyi rizatwara amafaranga akabakaba miliyari eshanu, abikorera abaka basabwa arenga miliyari ebyiri n’igice.
Fredy RUTERANA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru