AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Njyanama yategetse ko hasubukurwa kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 10 ritaruzura

Yanditswe Sep, 29 2020 11:20 AM | 55,892 Views



Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yasabye ubuyobozi bw’akarere n’abikorera ko mu cyumweru kimwe baba basinye amasezerano yo gusubukura imirimo yo kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 10 ritaruzura. Ngo nihashira bitakorwa  rizgurirwa abandi babishoboye.

Nyuma yaho isoko rya Gisenyi ryongeye gusubizwa Akarere ka Rubavu, ubuyobozi bwako bwifuza ko abikorera bo muri aka karere ari bo bakomeza kuryubaka, nyumo y’imyaka icumi ryaradindiye

Rukanika Jean Leonard, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile asanga abikorera bo muri aka karere  nta bushobozi bafite bwo kubaka iryo  isoko, bityo agasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwafatananya na bo, iri soko rikubakwa abaturage bakabona aho bacururiza heza.

Iyi n’imwe mu ngingo yizweho  mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa Mbere, iyitangaho umwanzuro ko mu cyumweru hagomba gusinywa amasezerano yo kubaka iri soko hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abikorera bo bibumbiye muri company Rubavu Investment.

Umuyobozi w’akarere  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratius we avuga ko barangije kubyemeranya kandi akarere kazaba gafite imigabane y’icumi ku ijana, ituruka ku nyubako irimo yadidindiye bahaye agaciro karenga miliyayari ebyiri.

Gusa muri iyi nama njyanama hagaragaje ko abikorera bari bifuje ko akarere aho kugira imigabane ya 10%, kagabanya kakagira 1 cyangwa 2 %.

Twifuje kumva icyo ubuyobozi bw'urwego rw'abikorera mu karere ka Rubavu bubivagaho niba bafite ubushobozi bwo kubaka iri soko, ariko bwirinze  kugira icyo bubivugaho.

Cyakora umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu  Nyirirugo Come Degaule avuga ko  imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi nidakorwa  mu gihe cy’ukwezi, nyuma yo gusinya amasezerano , rizahita rihabwa abandi.

Ntabwo ari ubwa mbere inama njyanama ifashe umwanzuro  nk'uyu, kuko no mu nama njyanama idasanzwe yari yateranye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, na bwo bari babahaye amezi abiri, ariko ntibyashirwa mu bikorwa,  ikaba ariyo mpamvu sosiyete civili igaragaza ko abikorera nta bushobozi bafite bwo kuryubaka.

Ubuyobozi bw’akarere ka  Rubavu bugaragaza ko icyiciro cya mbere cyo kubaka iri soko rya Gisenyi rizatwara amafaranga akabakaba miliyari eshanu, abikorera abaka basabwa arenga miliyari ebyiri n’igice.


Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage