Yanditswe Dec, 25 2021 18:00 PM | 100,210 Views
Abaturage hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bizihirije Noheli mu miryango bavuga byabanejeje kuyisangira n’abana babo,binabarinda gukoresha ibirori no gutumira abandi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Amafunguro y’ubwoko butandukanye n’ibinyobwa biri mu byifashishijwe mukwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu miryango.
Ababyeyi bagiye banatanga impano ku bana babo.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko bizihije iyi Noheli mu muryango, barasangira ariko birinda gutumira no gukoresha ibirori mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 gikomeje kwiyongera.
Ku rundi ruhande hari abatishoboye ndetse n’abo iyi Noheli yasanze bari mu bitaro. Hari bamwe mu babatekerejeho barabasura babaha ibiribwa,ibikoresho by’isuku ndetse n’impano z’abana.
Abahawe iyi noheli bashimira aba batekerejeho mu bitaro ngo kuko bibagarurira icyizere cy’ubuzima no kumva ko bazakira ubu burwayi.
Bungurubwenge John Umuyobozi w’umuryango Umusamariyamwiza avuga ko batekereje iki gikorwa cyo kwifatanya n’abari mu bitaro kuri uyu munsi wa Noheli mu rwego rwo kubahumuriza no kubagarurira icyizere cy’ubuzima.
Iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani yizihijwe mu gihe icyorezo cya COVID19 cyongeye kuzamuka.
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru