AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Nsabimana Callixte wiyise Sankara yahishuye imikoranire ye yimbitse na Kayumba Nyamwasa

Yanditswe Jul, 14 2020 09:09 AM | 28,752 Views



Nsabimana Callixte  wiyise  Sankara ukurikiranweho  ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe witwaje intwaro, yireguye yemera ibi byaha anabisabira imbabazi.

Muri uru rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid 19, iburanisha ryatangiye ku isaha ya saa ine n'iminota itanu.

Uyu Nsabimana Callixte wiyise Sankara ashinjwa ibyaha 17. Ku cyaha cyo gushinga umutwe w’ingabo utemewe, Nsabimana Callixte wiyise Sankara yavuze ko yemera ko yabaye umuvugizi w'umutwe wa FLN, ariko ko atagize uruhare mu kuwushinga. Yavuze ko washinzwe taliki ya 16/06/2016 na Wilson Irategeka, we akaba yarawinjiyemo tariki ya 15 Nyakanga 2018. Iki cyaha yagisabiye imbabazi.

Yahishuye ko yabonanye na Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe w’iterabwoba wa RNC, maze asobanurira urukiko ko mu guhura na Kayumba Nyamwasa, yari kumwe n'abandi basore batatu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi maze Kayumba akababwira amagambo ashimangira ukuntu abarokotse jenoside bagomba kwitandukanya n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Akimara guhura na Kayumba, ngo yasabwe no kubonana na Patrick Karegeya mu rwego kwihutisha umugambi wo kugirira nabi abayobozi bakuru b'igihugu.

Urukiko rwabajije Nsabimana Callixte uburyo nk'umuntu wari ujijutse yemeye gukorana n'abashakaga guhungabanya umutekano w'u Rwanda, maze asubiza ko yabitewe n'uko ababimusabaga ngo yari abizeyeho imbaraga.

Ku bindi byaha birimo icyo gushaka ko abaturage bo mu majyefo n'igice cy'amajyefo y'uburengerazuba bw'u Rwanda bitandukanya n'ubutegetsi buriho, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kuba mu mutwe w'iterabwoba, Kuba yarashakiye umutwe wa  FLN abarwanyi akawutera inkunga y’amafaranga, icyaha cyo kugambana, ubufatanyacyaha ku cyaha cy'ubwicanyi, gufata abantu bugwate, gukwirakwiza amakuru atari yo no kwangisha Leta abaturage n'amahanga, ibi byose  Nsabimana Callixte wiyise Sankara  yabyemereye urukiko ndetse anabisabira imbabazi.

Yanemeye ko yagize uruhare mu bitero byagabwe na FLN muri Nyaruguru na Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda mu myaka ishize.

Ku cyaha cyo kwiha ipeti rya Majoro, yabwiye urukiko ko iri peti yarihawe n'abamuyoboraga barimo Irategeka Wilson kuko ngo atari kuba umuvugizi ari umusivile usanzwe bityo bamuha ipeti rya Majoro.

Aha urukiko rwamubajije niba yarigeze kuba umusirikare asubiza ko ari imyitozo gusa yaherewe hanze ndetse n'iyo yakoreye  mu ngando ubwo yajyaga kwiga muri kaminuza y'u Rwanda.

Uyu munsi kandi mu rukiko hanagaragaye abantu batandatu baje gutanga ikirego, basaba indishyi z’akababaro ku byabo byangijwe mu bitero by’inyeshyamba za FLN zagabye ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2018 cyane cyane mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe byanahitanye ubuzima bw’abaturage.

Urukiko rwasubitse iburanisha ahagana saa sita n’igice z’amanwa, rikazasubukurwa ku ialiki ya 10 Nzeri 2020.


Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage