Yanditswe May, 31 2022 19:23 PM | 109,265 Views
Bamwe mu batuye n'abagenda mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abatuye uyu mujyi, biterwa n'imyumvire ya bamwe mu biganjemo urubyiruko rwo mu zindi Ntara rugitekereza ko gutera imbere bataje i Kigali bitaborohera.
Bavuga ko ibi bituma baza i Kigali batabiteguye
neza ubuzima bwabananira bagahinduka umutwaro n'ikibazo kuri leta n'abatuye Umujyi wa Kigali
Nsekanabo Jean Claude w'imyaka 45 ukomoka mu karere ka Karongi, amaze imyaka 20 mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kugeza ubu atarabona icyo
gukora gifatika uretse ibiraka abona rimwe na rimwe.
Avuga ko ikintu gikomeye yungukiye i Kigali muri iyi myaka 20 yose ari umugore yahashakiye n'abana yahabyariye.
''Udafite akazi i Kigali wabaho ute? Nta nzu wabona yo kubamo, ntabyo kurya, nta mazi, nta biro nta kintu na kimwe wabona udafite akazi cyangwa amafaranga hano i Kigali.''
Avuga ko yamenye amakuru ko Karongi yateye imbere ndetse Umujyi wa Kibuye usigaye ubarizwa mu Mijyi iyingayinga i Kigali .
Avuga ko hari igihe atekereza gusubira i Karongi ariko gufata icyemezo byakomeje ku mugora kubera gutinya gusubirayo agifite ubuzima busa n'ubwo yari afite mu myaka 20 itambutse.
Aba baturage bavuga ko uwaba agitekereza ko Kigali itanga amahirwe y'imibereho myiza kurenza indi mijyi y'u Rwanda yaba yibeshye, ndetse bamwe bakavuga ko nibiba ngombwa bazasubira mu byaro kuhakorera imishinga ibateza imbere ngo kubera ko ibyaro byinshi bisigaye bimeze nk'imijyi mu birebana no kwihaza ku bikorwa remezo by'ibanze, kandi kuhashora imari cyangwa kuhashakira akazi bikaba byoroshye kurenza mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho y'abaturage mu Mujyi waKkigali, Urujeni Martine avuga ko mu bibangamiye imibereho y'abatuye Umujyi wa Kigali harimo abantu baturuka mu zindi ntara bakaza i Kigali batazanywe n'akazi cyangwa indi gahunda ifatika
''Kigali itera imbere ku bafite uburyo bwo kuyibamo n'impamvu zitumye bayirimo, ariko kujyera muri Kigali uje gushaka utazi aho utangirira gushakisha nibyo bitera ibibazo, ni ihuriro ry'ubucuruzi koko ariko ukaza ku bukora ari ubucuruzi bufite gahunda cyangwa se ari ikiraka cyangwa ikindi kizabasha gutuma ubaho mu Mujyi wa Kigali, kuza rero ujyirango ubuzima buzakwizanira nibyo bituma havuka abasabiriza, aba abajura mubona nabo bari bamaze kuba benshi n'ibindi bibazo bitandukanye bituma abana bajya mu mihanda.''
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko bibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage byiganjemo ibifitanye isano n'amakimbirane yo mu miryango, gusambanya abana bamwe bikabaviramo guterwa inda bakiri bato, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imirire mibi n'ikibazo cy'igwingira ku bana bato, byose bifite inkomoko mu miryango imwe n'imwe itita ku nshingano zayo zo guherekeza umwana kuva asamwe kugeza ashinze urugo mu buryo bwemewe n'amategeko.
Jean Paul Maniraho
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru