AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyagatare: Akanyamuneza k'aborozi bagiye kubakirwa uruganda rw'amata y'ifu

Yanditswe Mar, 24 2021 10:41 AM | 141,814 Views



Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bongere umukamo w’amata kugira ngo bazahaze ruganda rugiye kubakwa muri aka karere ruzatunganya amata y'ifu aho ruzakenera nibura litiro ibihumbi 500 z’amata ku munsi, bikaba bitegenijweko ruzuzura mu mezi 15 ari imbere, rutwaye asaga miliyali 19 z'amafaranga y’u Rwanda .

Uru ruganda ruzubakwa mu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare nka hamwe mu gace kahariwe inganda muri aka karere.

Imirimo yo gutangira gutegura aho ruzubakwa bita yatangiye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.  Mu gihe imirimo nyirizina yo gutangira kubaka yo iteganijwe mu kwezi kwa Gatanu.

Ndungutse  Bosco uyobora Urugaga rw’Abikorera PSF mu Ntara y’Iburasirazuba avugako ari umwanya mwiza w’abikorera gushora imari mubworozi kuko bagiye kubona isoko rihagije, ariko ngo nanone barasabwa gukomeza guhindura imyumvire y’uburyo bororamo 

Gusa ariko Gahiga Gashumba uhagarariye amakoperative y’aborozi mu Karere ka Nyagatare avuga ko hakwiye gutekerezwa uburyo ibibazo birimo amazi adahagije mu nzuri z'aborozi, amakusanyirizo adafite ibikoresho bihagije n'inyubako zishaje byakemurwa hakiri kare kugira ngo bitazabangamira intego z’aborozi 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko uburyo ikibazo cy’amazi adahagije mu nzuri kizakemuka naho ibikoresho bidahagije mu makopearive y’aborozi ngo byo bikeneye ubufatanye hagati y’aborozi ubwabo n’izindi nzego.


 Maurice NDAYAMBAJE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage