Yanditswe Mar, 24 2021 10:41 AM | 141,814 Views
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bongere umukamo w’amata kugira ngo bazahaze ruganda rugiye kubakwa muri aka karere ruzatunganya amata y'ifu aho ruzakenera nibura litiro ibihumbi 500 z’amata ku munsi, bikaba bitegenijweko ruzuzura mu mezi 15 ari imbere, rutwaye asaga miliyali 19 z'amafaranga y’u Rwanda .
Uru ruganda ruzubakwa mu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare nka hamwe mu gace kahariwe inganda muri aka karere.
Imirimo yo gutangira gutegura aho ruzubakwa bita yatangiye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Mu gihe imirimo nyirizina yo gutangira kubaka yo iteganijwe mu kwezi kwa Gatanu.
Ndungutse Bosco uyobora Urugaga rw’Abikorera PSF mu Ntara y’Iburasirazuba avugako ari umwanya mwiza w’abikorera gushora imari mubworozi kuko bagiye kubona isoko rihagije, ariko ngo nanone barasabwa gukomeza guhindura imyumvire y’uburyo bororamo
Gusa ariko Gahiga Gashumba uhagarariye amakoperative y’aborozi mu Karere ka Nyagatare avuga ko hakwiye gutekerezwa uburyo ibibazo birimo amazi adahagije mu nzuri z'aborozi, amakusanyirizo adafite ibikoresho bihagije n'inyubako zishaje byakemurwa hakiri kare kugira ngo bitazabangamira intego z’aborozi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko uburyo ikibazo cy’amazi adahagije mu nzuri kizakemuka naho ibikoresho bidahagije mu makopearive y’aborozi ngo byo bikeneye ubufatanye hagati y’aborozi ubwabo n’izindi nzego.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru