AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Nyamagabe: Bimwe mu bibazo by’ingutu bikigaragara mu mashuri atarageramo amashanyarazi

Yanditswe Jan, 30 2024 17:37 PM | 116,676 Views



Abayobozi b’ibigo by'amashuri mu Karere ka Nyamagabe bitarageramo umuriro w'amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, baragaragaza ko bagihura n'imbogamizi mu nshingano za buri munsi bafite zijyanye n'uburezi.

Ahataragera aya mashanyarazi, ibigo biba bikoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba.

Ubuyobozi bw'ibi bigo n'abarezi bavuga ko bagihura n'imbogamizi kuko ibyo bakora byinshi bisaba amashanyarazi kandi hari igihe baba badafite umuriro.

Bavuga ko nko mu gihe cy'ikibunda cyangwa ubukonje nta muriro baba bafite.

Zimwe mu mbogamizi bavuga ko bahura nazo zirimo ko bibangamira amasomo kuko hari ayo bigisha bakoresheje amatelefoni manini azwi nka tablets, hakaba na raporo baba bagomba gutanga binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Uretse ibi bigo hari n'ibidafite n'aya mashanyarazi akomoka ku mirasire ku buryo bisaba ko ibikoresho by'ikoranabuhanga abarimu n'abayobozi babitahana mu ngo, kugira ngo babicomeke bazabigarure ku ishuri.

Kalisa Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage