AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Nyanza: Abatuye i Ntyazo bavuga ko kotsa imyaka bigiye kuba amateka

Yanditswe Jul, 23 2020 10:55 AM | 75,438 Views



Abatuye mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza baravuga ko ubuhunikiro bw’imyaka babubakiye muri uyu murenge ari kimwe mu bizabafasha gukemura ikibazo cya bamwe mu baturage botsaga imyaka, ugasanga bahora bataka ibura ry'ibiribwa bitewe n'abamamyi babunamagaho bigatuma rimwe na rimwe bagurisha imyaka ikiri mu mirima.

Umurenge wa Ntyazo ni umwe mu yigize agace kazwi  nk’amayaga. Muri iki gice iyo imvura yabonetse neza kandi ku gihe, abahinzi baho beza ku bwinshi ibigori, amasaka ndetse n’ibishyimbo. Gusa ngo usanga akenshi abaturage bataka ikibazo cy'ibiribwa bidahagije bitewe no kugurisha imyaka yabo imburagihe.

Ndimubandi Diogène na Mutuyimana Adeline batuye muri uyu murenge,  bavuga  mu bihe byashize, akenshi ku mwero w'imyaka  ngo wasangaga abamamyi baza gushaka imyaka bagura ikiri mu mirima cyangwa, yanera ugasanga babahenda ibi ngo bikaba byaragiraga ingaruka mbi ku muhinzi bigatuma atabona ibyo kurya bihagije byo gutunga urugo rwe.

Mu gukemura iki kibazo muri uyu murenge hubatswe ubuhunikiro bugezweho. Abaturage bakaba bavuga ko bigiye kubafasha guhangana n’ikibazo cyo kubura ibiryo n’imbuto ibi bikazatuma iterambere ryabo rirushaho kwihuta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge, Mungwarareba Emmanuel avuga ko ugereranyije n’abahinzi bafite, ngo haracyakenewe ubundi buhunikiro muri uyu murenge, bakaba bafite gahunda yo kubaka n’ubundi kuburyo buri kagari kazagira ubuhunikiro bwako.

Ubu buhunikiro bufite ubushobozi bwo kwakira umusaruro ungana na toni 350, bukaba bwaruzuye butwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 28.


Jean Pierre NDAGIJIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage