Yanditswe Mar, 13 2017 11:27 AM | 3,737 Views
Mu kwezi kwa Mutarama 2017 ubwo
Perezida Paul Kagame yari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Buhinde, ni bwo hasinywe
amasezerano atandukanye na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde arimo n’ubufatanye
no kubaka umuhanda uva mu mujyi wa Huye werekeza i Kibeho mu karere ka
Nyaruguru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bwashimiye Perezida Kagame uburyo adahwema gushakira igihugu ibisubizo, dore ko uyu muhanda wari usanzwe ari igitaka ku buryo ibinyabiziga byagendaga bitisanzuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bisizi Antoine, yabwiye avuga ko uyu muhanda uje ari igisubizo ku iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru, kuko uzatuma abashoramari bagana aka karere gaherereyemo ubutaka butagatifu bwa Kibeho bukurura ba mukerarugendo benshi.Ikindi ngo nuko abaturage b’aka karere nabo bazahazamukira mu bukungu kuko hari abazahabwa akazi mu gihe uyu muhanda uzaba watangiye kubakwa.
Umuhanda Huye-Kibeho ufite uburebure bwa kilometero 67, ukaba uzatwara amafaranga angana na miliyari 70, ibikorwa byo kuwubaka bikazatangira mu kwezi Kamena 2017.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Habyalimana Protais
Turishimye cyane. IMVUGO NIYO NGIRO Mar 22, 2017