Yanditswe Jan, 31 2017 16:44 PM | 1,830 Views
Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nteko rusange ya 18 y'umuryango OAFLA washinzwe n'abafasha b'abakuru b'ibihugu muri Afurika bagamije kurwanya Sida. Ni inama yahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 uyu muryango umaze ushinzwe. Mu butumwa bwe muri iki kiganiro, Mme Jeannette Kagame yibukije ko iyi myaka 15 ishize biyemeje kurandura burundu icyorezo cya Sida imaze imyaka itari mike ihitana ubuzima bw'amamiliyoni y'abatuye isi.
I Addis Ababa muri Ethiopia, madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari umwanya wo kwishimira ibyakozwe muri iyo myaka ishize, ariko nanone no gutekereza akazi kakibategereje mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya Sida: “Hashize imyaka hari intambwe igenda iterwa ku isi mu kurwanya Sida kandi yabaye intambwe ivuze ikintu gikomeye. Gusa ariko Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara ikomeje kwibasirwa bikomeye na Sida. Buri munota hapfa umwana ahitanywe n'uburwayi akomora kuri Sida, kandi buri mwaka miliyoni y'abantu batakaza ubuzima kubera iki cyorezo.Niyo mpamvu tutagomba gucika intege, tudakwiriye gucogora, tutazigera tureka kuyirwanya.”
Madamu Kagame yavuze no ku ngamba zo gukumira ko ababyeyi banduza abana batwite, aho mu Rwanda mu gihe cy'imyaka 16 zashyirwaga mu bikorwa mu bigo by'ubuvuzi bigera kuri 97%, ubu bwandu umwana aterwa n'umubyeyi buva hafi ku 10% bugera kuri 1,8% mu myaka 10.
Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku kuba Sida kuri ubu irimo kwibasira urubyiruko, ku buryo iri mu bihitana abari hagati y'imyaka 10-19, ingimbi n'abangavu bakagirwaho ingaruka mu buryo bwihariye.
Aha niho yatangaje ko Sida yahindutse ikibazo kibangamiye iterambere kuko yibasiye abafite imbaraga zo gukora kandi kuyikumira no kuyivura bigasaba amikoro yakagombye gukoreshwa mu zindi gahunda z'ubuvuzi n'iterambere.
Gusa ariko asanga buri wese agomba guhaguruka agaharanira ko Afurika igira urubyiruko ruzira ubwandu bwa Sida.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru