Yanditswe Sep, 15 2020 17:22 PM | 43,942 Views
Ibigo by’uburezi
birimo Kaminuza y’u Rwanda n’ikigo gishinzwe iterambere ry’imyuga n’ubumenyi
ngiro WDA ni bimwe mu byatanze ibisobanuro mu magambo ku nenge byagaragajweho
n’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu bijyanye n’imikoreshereze y’imari
n’umutungo by’igihugu.
Kaminuza y’u Rwanda iratangaza ko igiye gukosora inenge zagaragajwe n’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu mwaka wa 2018-19.Ibi abayobozi b’iyi Kaminuza babwiye abadepite bagize Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’Imari n’umutungo by’igihugu PAC.
Ni muri gahunda iyi komisiyo yatangiye ku munsi w’ejo yo kumva ibisobanuro mu magambo by’ibigo n’inzego za Leta zigera kuri 56.
Mu bibazo byagarutsweho muri ibi biganiro ,harimo icy’inguzanyo ku bagiye kwiga mu mahanga zitishyuwe haba ku bigumiyeyo no kubagarutse mu gihugu.
Harimo kandi ikijyanye n’isesagurwa ry’asaga miliyoni 150 z’amafaranga mu igurwa ry’amacumbi ndetse n’ikijyanye n’ubukererwe bwo kwishyura imisoro byateye igihombo cya miliyoni 68.
Umuyobozi wa PAC Depite Muhakwa Valens ndetse n’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro bagaragaje ko akazi kariho gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda agatanga icyizere ko hari ibishobora guhinduka mu micungire y’imari n’umutungo muri Kaminza y’u Rwanda.
Depite Muhakwa yagize ati ''Ibisobanuro baduhaye ibyinshi ntabwo byatunyuze ari na ho twagiye tubasaba inyandiko zigaragaza ibyo bisobanuro bagiye baduha. Icyizere kirahari kuko iyo bagaragaza ko barimo gukusanya inyandiko zigaragaza ababa barabigizemo uruhare biduha icyizere ko izo nyandiko nizimara kuboneka bazakurikiranwa ndetse batubwiye ko hari abo batangiye gukurikirana mu nkiko.''
Na ho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro ati ''Ni ibyo bagiye basubiza mwagiye mwumva ukuntu biganisha ahantu harimo ubushake nawe wakwibonera kandi n'inteko yakurikirana kuko twebwe turabikurikirana n'ejo bundi hasigaye ukwezi kumwe tuzaba turiyo dukora audit , ntabwo ari bibi cyane nk'uko byari bibi mbere mu myaka 10 ishize, yes ni bibi ariko ibibi birarutana.''
PAC kandi yumvise ibisobanuro by'ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro WDA. Inenge zishingiye ku kutubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, imitangire idahwitse y’amasoko ndetse no kutamenyekanisha imisoro ku gihe ngo biri mu byatumye iki kigo giteza Leta igihombo cya miliyari 2 na miliyoni 581.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru