Yanditswe Apr, 26 2019 07:05 AM | 4,689 Views
Perezida wa Repubulika, mu itangazo ryavuye mu biro bya Perezida wa Repubulika ku mwanzuro w'Urukiko rw’Ikirenga, yagaragaje ko abona gutuka cyangwa gusebya umukuru w’Igihugu abona byaba imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha.
Iri tangazo ryakorewe i Kigali ritangazwa kuri uyu wa 25 Mata 2019.
Perezida wa Repubulika yagaragaje ko yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ariko ko atemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi nawe ari umuyobozi w’Igihugu.
Aha yavuze ko yemera ko ‘gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu’ ari imbonezamubano aho kuba mpanabyaha.
Perezida wa Repubulika yagaragaje ko yubaha ubwigenge bw’ubucamanza; gusa ko yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.
ITANGAZO MU BURYO BURAMBUYE:
Itangazo ku mwanzuro w'Urukiko rw’Ikirenga
Kigali, 25 Mata 2019
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu.
Perezida ariko ntiyemenyeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi nawe ari umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru