AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

PEREZIDA KAGAME ASANGA GUSEBYA UMUKURU W’IGIHUGU BITAGIRWA ICYAHA MPANABYAHA

Yanditswe Apr, 26 2019 07:05 AM | 4,689 Views



Perezida wa Repubulika, mu itangazo ryavuye mu biro bya Perezida wa Repubulika ku mwanzuro w'Urukiko rw’Ikirenga, yagaragaje ko abona gutuka cyangwa gusebya umukuru w’Igihugu abona byaba imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha.

Iri tangazo ryakorewe i Kigali ritangazwa kuri uyu wa 25 Mata 2019.

Perezida wa Repubulika yagaragaje ko yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ariko ko atemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi nawe ari umuyobozi w’Igihugu.

Aha yavuze ko yemera ko ‘gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu’ ari imbonezamubano aho kuba mpanabyaha.

Perezida wa Repubulika yagaragaje ko yubaha ubwigenge bw’ubucamanza; gusa ko yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.


ITANGAZO MU BURYO BURAMBUYE:

Itangazo ku mwanzuro w'Urukiko rw’Ikirenga 

Kigali, 25 Mata 2019 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu. 

Perezida ariko ntiyemenyeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi nawe ari umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage