Yanditswe Apr, 12 2019 08:31 AM | 6,374 Views
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yahuye n'abagize Inama y'Ubutegetsi y'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Intoki muri Amerika ya NBA ndetse agirana ibiganiro n'abagize iri shyirahamwe.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize igihugu cyiyubatse nyamara kitaragiraga urugaga rw'abikorera n'inzego z'abikorera zidakora. Ibyo bikaba byarakurikiye amaraso yamenetse mu gihugu.
Pereida Kagame yabwiye abagize itsinda rya NBA ko nyuma ya Jenoside buri cyose cyihutirwaga hibazwa igikwiye gutangirwaho; avuga ko habaye ubufatanye no gukorera hamwe kugira ngo ibintu bishyirwe mu buryo mu nzego zose zaba iz'ubutabera, umutekano no kubaka amashuri.
Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru