AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

PEREZIDA NA MADAMU BARAKANGURIRA ABANYARWANDA "UBUZIMA BWIZA"

Yanditswe May, 05 2019 13:41 PM | 7,837 Views



Perezida wa Repubulika yasabye abakiri bato kwitabira siporo rusange ku bwinshi kurusha abakuze, kuko abakiri bato ari bo iterambere ry'igihugu rishingiyeho, anashishikariza abitabira iyi siporo guharanira ubuzima bwiza.

Perezida ibi yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019, ubwo we na madamu we Jeannette Kagame bari bitabiriye #CarFreeDay

Perezida yanitabiriye kandi igikorwa cyo kwipimisha uko umuvuduko w'amaraso uhagaze.


Mu ijambo rye, Perezida yavuze ko kuba ibindi bihugu byaragiye bitangiza nabyo umuco wa siporo rusange bibyigiye ku Rwanda bisobanuye ko u Rwanda rurimo rukora neza.

Yavuze ko siporo itagombye gufatwa nko kwishimisha gusa, ahubwo ko gukora siporo ari no guharanira kubaho ubuzima bwiza, agira ati “Ubuzima bwiza ni no guteza imbere igihugu cyacu.”

Na madamu Jeannette Kagame nawe yifatanyije n’abanyeshuri n’abize mu ishuri rya Green Hills Academy muri siporo rusange. 

Nabo bari bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kubaho ubuzima bwiza.


Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “gahoro gahoro tugana ku muryango ubayeho neza.”

Inkuru ya Richard Irakoze &Faraj Niyitegeka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage