Yanditswe May, 05 2019 13:41 PM | 7,837 Views
Perezida wa Repubulika
yasabye abakiri bato kwitabira siporo rusange ku bwinshi kurusha abakuze, kuko
abakiri bato ari bo iterambere ry'igihugu rishingiyeho, anashishikariza abitabira iyi siporo guharanira ubuzima bwiza.
Perezida ibi yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019, ubwo we na madamu we Jeannette Kagame bari bitabiriye #CarFreeDay.
Perezida yanitabiriye
kandi igikorwa cyo kwipimisha uko umuvuduko w'amaraso uhagaze.
Mu ijambo rye, Perezida yavuze ko kuba ibindi bihugu byaragiye bitangiza nabyo umuco wa siporo rusange bibyigiye ku Rwanda bisobanuye ko u Rwanda rurimo rukora neza.
Yavuze ko siporo itagombye gufatwa nko kwishimisha gusa, ahubwo ko gukora siporo ari no guharanira kubaho ubuzima bwiza, agira ati “Ubuzima bwiza ni no guteza imbere igihugu cyacu.”
Na madamu Jeannette Kagame nawe yifatanyije n’abanyeshuri n’abize mu ishuri rya Green Hills Academy muri siporo rusange.
Nabo bari bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kubaho ubuzima bwiza.
Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “gahoro gahoro tugana ku muryango ubayeho neza.”
Inkuru ya Richard Irakoze &Faraj Niyitegeka
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru