PEREZIDA PAUL KAGAME ARI MU MISIRI MU NAMA YIGA KURI SUDANI

PEREZIDA PAUL KAGAME ARI MU MISIRI MU NAMA YIGA KURI SUDANI

Yanditswe April, 23 2019 at 12:47 PM | 6017 ViewsPerezida wa Repubulika Paul KAGAME yageze i Cairo mu Misiri, aho yitabiriye inama ikomatanije yiga ku bibazo bya Libya n’ibibazo birimo kuba muri Sudani, inama yatumijwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi.

Iyi nama yihutirwa yatumijwe na president wa misiri abdel Fattah al sisi unayoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; abantu b’ingenzi batumiwe muri iyi nama ni perezida wa Afurika y’Epfo nk’igihugu kizayobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nyuma ya Misiri, Perezida  w’u Rwanda nka Perezida uheruka kuyobora uyu muryango na Misiri iwuyoboye muri iki gihe.

Iyi nama kandi iritabirwa n’umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwana Moussa Faki Mahamat uza gutanga raporo y’ibyo iyi Komisiyo yageregeje gukora mu gukemura ibi bibazo.

Moussa Faki Mahamat anaherutse mu ruzinduko muri soudani; igihugu giherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi ubu kikaba kiyobowe n’inama ya gisirikare irimo kwamaganwa n’abaturage bifuza ko ubutegetsi bwahabwa abasivile.

Afurika y’Epfo yo uyu munsi ni umunyamuryango udahoraho w’akanama ka LONU gashinzwe umutekano kandi ibibazo bya Libya na Soudani byamaze kugezwa muri aka akanama.Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

AU YAHAYE SUDAN AMEZI 3 NGO ISUBIJE UBUYOBOZI ABASIVIRI