Yanditswe Mar, 21 2018 21:54 PM | 12,589 Views
Minisitiri w'intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye umuyobozi wa World Vision ku rwego rw' isi Richard Stearns, bagirana ibiganiro byibanze ku gukwirakwiza amazi meza aho ataragera. Minisitiri w’intebe kandi yakiriye n’umuyobozi w’umushinga 'Sustainable Energy For all', wo gukwirakwiza amashyarazi mu baturage.
Mu biganiro minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye n'umuyobozi wa World Vision ku rwego rw'isi Richard Stearns bagarutse ku mushinga ugamije kongera amazi meza ugiye gutangira mu gihe cya vuba. Ni umushinga umuyobozi wa World Vision ku isi avuga ko ushobora kuzatwara miliyoni 30 z'amadolari ya Amerika ni ukuvuga amafaranga y'u Rwanda abarirwa muri miliyari 25.
Richard Stearns yavuze bagiye gutanga ubufasha mu gukwirakwiza amazi meza isuku n'isukura ku bantu bangana na miliyoni imwe mu gihugu cy'u Rwanda mu myaka 4 iri imbere. Yongeyeho ati, "..turimo gushyigikira intego zigamije impinduka Perezida Kagame yagennye, twishimiye ibyo dushobora kugeraho hamwe."
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwa remezo ushinzwe amazi n'ingufu Kamayirese Germaine we yavuze ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu turere World Vision isanzwe ikoreramo dufite ibibazo by'amazi meza kurusha utundi. Yagize ati, "World Vision isanzwe ikorera mu turere 23, cyane cyane ubu imbaraga zirimo gushyirwa muri utwo turere 23, ahasigaye inyuma cyane ni he? akaba ariho tugenda tureba nka za Gicumbi, Gakenke, Nyamagabe, n'utundi turere dutandukanye tukiri inyuma, ariko nkuko tubifite muri gahunda ya guverinoma y'imyaka 7 ni ukazamura buri karere bitewe n'aho kageze kuri izo service z'amazi isuku n'isukura.
Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yanakiriye Rachel Kyte umuyobozi w’umushinga ugamije kwihutisha ikwirakwizwa ry'ingufu z'amashyanyarazi ku isi ''Sustainable Energy for all'' unahagariye umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye muri uyu mushinga.
Uyu muyobozi wa Sustainable Energy for all Rachel Kyte yavuze ko umushinga ayoboye uzagira uruhare mu kuganira n’abashoramari mu bijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage ku buryo muri 2024 buri muturage wo mu Rwanda azaba afite amashanyarazi.
Uyu mushinga Sustainable Energy for all wemejwe n'inteko rusange y'umuryango w'abibumbye muri 2012 ukaba witezweho kugira uruhare ku kugeza amashanyarazi ku baturage mu bice bitandukanye by'isi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru