AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

PM Dr Ngirente mu Inama ku burezi bw'abana b'abakobwa muri Tchad

Yanditswe Jun, 19 2019 10:16 AM | 8,377 Views



Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, ikaba yarateguwe n’umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’ igifaransa OIF, Abafatanyabikorwa bawo ndetse na Perezida wa Tchad Idriss DEBY ITNO.

Mw’ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ndetse no gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

 Yavuze ko mu Rwanda 98% by’abakobwa biga amashuli abanza, 61% by’abadepite mu ntekoishingamategeko ni abagore, nao 50% by’abagize gouvernement nabo ni abagore.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa  Louise Mushikiwabo we yavuze ko  nubwo we ku giti cye yagize amahirwe ijwi rye rikumvikana ndetse kuri ubu akaba afite akazi keza, hari abagore benshi ijwi ryabo ritarashobora kumvikana . Muri mandat ye Mushikiwabo yavuze ko ashyize imbere ibijyanye no guharanira uburenganzira bw’abagore.



Perezida wa Tchad Idriss DEBY ITNO we yabwiye abitabiriye inama ku burezi bw’abana b’abakobwa  ko mu mpunzi zigera ku bihumbi 480 igihugu cya Tchad cyakiriye , mu bagera ku bihumbi 180 bagejeje igihe  cyo kwiga  56% byabo ari igitsina gore.

Abitabiriye iyi nama yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bavuga ko nta mukobwa ukwiye guhezwa mu burezi no gusigara inyuma mu bijyanye no kwiga kabone niyo yaba aturuka mu muryango ukennye cy mu bihugu byugarijwe n’ ibibazo binyuranye.

 Nubwo  muri bimwe mu bihugu hashyirwaho amategeko  agamije kurengera abana b’ abakobwa, ngo hari aho usanga atubahirizwa.

Iyi nama igamije gusuzuma zimwe mu mpamvu zitera ubusumbane mu bijyanye no kwiga hagati y’ abahungu n’abakobwa nuko zashakirwa umuti. Hari kdi kurebera  hamwe  ibizitira abana b’ abakobwa ntibashobore kugera ku burezi, uko  izo nzitizi zakurwaho ndetse nuko bafashwa kwigirira icyizere no kumva ko kwiga bizabafasha  kwigirira akamaro mu gihe kiri imbere.

Kw’ isi habarurwa miliyoni 262 z’ abana  batajya kw’ ishuli(batiga). Abagera kuri miliyoni 32 ntibabasha kugera mu cyiciro cya mbere cy’ amashuli yisumbuye.

Kw’ isi umwana 1 w’ umukobwa mu bana 5 ntabwo yiga.Ibi ngo bituma agira ibyago byikubye inshuro 3 byo kuzashaka atarageza ku myaka 18 y’ amavuko, akaba umubyeyi imburagihe ugerereranije n’undi mwana w’ umukobwa we washoboye kwiga.

INKURU CARINE UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage