Yanditswe May, 17 2019 12:36 PM | 5,003 Views
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye
inama ku ikoranabuhanga ibera i Paris mu Bufaransa, aho yasabye ko Afurika ikwiye
guhuza ikoranabuhanga n’itumanaho kugirango servisi zirebana naryo zirusheho
guhendukira abanyafurika bose aho kugirango buri gihugu kibe nyamwigendaho.
Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Senegali Macky Sall bahaye abitabiriye inama ku ikoranabuhanga izwi nka VivaTech berekanye inyota umugabane wa Afrika ufite mu kuzamura ubukungu bwo bushingiye ku ikoranabuhanga, kandi ngo hari byinshi bimaze gukorwa kuri uyu mugabane.
Perezida Kagame yashimangiye ko kugira ngo Afurika igere ku iterambere yifuza ari uko ibihugu biyigize bikwiye guhuza imikorere irebana n’ikoranabuhanga kugira ngo by’umwihariko serivisi zirishingiyeho zirusheho guhendukira abaturage.
Perezida wa repubulika unakuriye ihuriro ry’abaprezida bari muri smart Africa iharanira ko afrika yazamuka biciye mu ikoranabuhanga, yasobanuye ko abanyafrika bagenda bamenya akamaro k’ikoranabuhanga kandi ngo ubuyobozi bugomba gushora imari mu bikorwaremezo bikenewe, hakanashyirwaho gahunda ihamye igamije guha ubumenyi bufatika mu ikoranabuhanga hashyirwaho amashuri yabugenewe.
Perezida Macky Sall wa Senegal, we yagaragaje ko Afurika idakwiye gusigara inyuma mu Isi y’ikoranabuhanga, bityo ngo rikwiye kuba umuco bihereye mu bakiri bato. Gusa, ariko yagaragaje ko guhenda kwa internet biri mu bituma imishinga myinshi itagerwaho uko bikwiye.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko amashuri mpuzamahanga yatangiye gukorera mu Rwanda nka Carnegy Melon, Kaminuza nyafrika yigisha imibare (AIMS), iyigisha ibirebana n’imiyoborere (ALU) n’izindi, zitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu guha ubumenyi urubyiruko rufite impano no guhanga udushya mu ikoranabuhanga.
Perezida wa Senegal Macky Sall ashimangira ko mu myaka 5 iri imbere igihugu cye kizashora imari ya miliyoni zisaga 6 z’ama euro mu bikorwa bijyanye no kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga.
Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru