Yanditswe Oct, 25 2021 16:48 PM | 37,225 Views
Abaturage
bo mu Karere ka Musanze baturiye Pariki y'Igihugu y’Ibirunga, baravuga ko kwagura iyi
Pariki ari igikorwa bakira neza kuko yinjiza amadevize mu gihugu agira uruhare
rukomeye mu iterambere ryabo.
Iyi Pariki iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, igiye kwagurwa ku kigero cya 23%, ni ukuvuga ko igiye kuva ku buso bungana na Kilometekare 160 yari ifite uyu munsi ikagera kuri kilometero kare 197.4.
Izi kilometero kare zizafata ingo 3600 zo mu Mirenge ibiri ya Nyange na Kinigi yo mu Karere ka Musanze, ari na yo yonyine izagurirwamo ubuso bw’iyi Pariki.
Gusa hari indi Mirenge ikora kuri iyi Pariki yo mu Turere 4 tuyegereye aritwo Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera yo izafatwaho ubuso bwiswe ubuhumekero bwa Pariki.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB kivuga ko kwagura Pariki y’Ibirunga bituruka ku kuba Ingagi zimaze kuba nyinshi kandi zirimo kwiyongera umunsi ku munsi.
Ibi ngo bizatuma zibona ubwinyagamburiro mu gihe zabuburaga zikigira ahandi ibigira ingaruka ku bukerarugendo.
RDB kandi ivuga ko kwagura iyi Pariki bizatuma ubukerarugendo buhakorerwa bwiyongeraho 20%, bikazazamura ubukungu bw’Igihugu.
Umukozi wa RDB mu Ishami ryo kubungabunga Pariki z’Igihugu, Mutangana Eugene avuga ko ku ikubitiro hagiye guherwa kuri hegitari 400 zizimurwamo imiryango 500 kandi ngo izitabwaho ku buryo bukwiye.
Bamwe mu baturage bazimurwa ahagiye kwagurirwa Pariki, bavuga ko iki ari igikorwa cyiza batakwirirwa bashidikanyaho kuko bazi neza akamaro ibafitiye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla aramara impungenge abaturage ko uyu ari umushinga urimo kwigwaho n’inzego zitandukanye z’Igihugu kandi ko uri mu nyungu zabo.
Umushinga wo kwagura Pariki y’Ibirunga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10, bikaba biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga akabakaba miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwimana Emmanuel
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru