AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Pariki y'Igihugu y'Ibirunga igiye kwagurwa

Yanditswe Oct, 25 2021 16:48 PM | 37,225 Views



Abaturage bo mu Karere ka Musanze baturiye Pariki y'Igihugu y’Ibirunga, baravuga ko kwagura iyi Pariki ari igikorwa bakira neza kuko yinjiza amadevize mu gihugu agira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo.

Iyi Pariki iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, igiye kwagurwa ku kigero cya 23%, ni ukuvuga ko igiye kuva ku buso bungana na Kilometekare 160 yari ifite uyu munsi ikagera kuri kilometero kare 197.4.

Izi kilometero kare  zizafata ingo 3600 zo mu Mirenge ibiri ya Nyange na Kinigi yo mu Karere ka Musanze, ari na yo yonyine izagurirwamo ubuso bw’iyi Pariki.

Gusa hari indi Mirenge ikora kuri iyi Pariki yo mu Turere 4 tuyegereye aritwo Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera yo izafatwaho ubuso bwiswe ubuhumekero bwa Pariki.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB kivuga ko kwagura Pariki y’Ibirunga bituruka ku kuba Ingagi zimaze kuba nyinshi kandi zirimo kwiyongera umunsi ku munsi.

Ibi ngo bizatuma zibona ubwinyagamburiro mu gihe zabuburaga zikigira ahandi ibigira ingaruka ku bukerarugendo.

RDB kandi ivuga ko kwagura iyi Pariki bizatuma ubukerarugendo buhakorerwa bwiyongeraho 20%, bikazazamura ubukungu bw’Igihugu.

Umukozi wa RDB mu Ishami ryo kubungabunga Pariki z’Igihugu, Mutangana Eugene avuga ko ku ikubitiro hagiye guherwa kuri hegitari 400 zizimurwamo imiryango 500 kandi ngo izitabwaho ku buryo bukwiye.

Bamwe mu baturage bazimurwa ahagiye kwagurirwa Pariki, bavuga ko iki ari igikorwa cyiza batakwirirwa bashidikanyaho kuko bazi neza akamaro ibafitiye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla aramara impungenge abaturage ko uyu ari umushinga urimo kwigwaho n’inzego zitandukanye z’Igihugu kandi ko uri mu nyungu zabo.

Umushinga wo kwagura Pariki y’Ibirunga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10, bikaba biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga akabakaba miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda.


Uwimana Emmanuel




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage