AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Pasiporo ya COVID19, nticyaba ari igisubizo gikocamye?

Yanditswe Feb, 25 2021 17:08 PM | 56,939 Views



Mu gihe hari ibihugu byifuza ko hashyirwaho ikarita yihariye igaragaza uwakingiwe Covid 19, abantu mu ngeri zitandukanye bagaragaza ko ibi byaba ari ugukumira abatuye mu bihugu bitaragerwamo n'urukingo.

Imbaraga ngo zikwiye gushyirwa mu gusaranganya inkingo.

Hashize umwaka urenga icyorezo cya Covid19 cyugarije isi, aho cyagize ingaruka zitandukanye ku buzima n'imibereho y'abatuye isi. Ubu hari inkingo zamaze kuboneka ndetse bimwe mu bihugu byatangiye gukingira abaturage babyo.

Bamwe mu Banyarwanda bakunze gukorera ingendo mu mahanga, by'umwihariko ku mpamvu z'ubucuruzi basanga umubare munini w'abatuye isi ubonye urukingo rwa Covid19 byafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Omar Sadick ni umucuruzi mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati “Tubaye dukingiwe, twakumva yuko dutekanye, twashobora kujya aho dushaka hose nta nkomyi, twunva tutikandagira, twagera mu bihugu bitandukanye abo dusanga nta mpungenge zuko batwanduza cyangwa ngo twe tubanduze.”

Ingabire Dorren avuga ko urukingo ari igisubizo kuko byatuma abantu bakora ibikorwa byabo nta nkomyi.

Yagize ati “Mu gihe twagirirwa amahirwe tukabona urukingo bizaturinda kwandura iyo ndwara, niba ari ugukora buzinesi, gutembera cyangwa ugiye muri gahunda zo gusura umuryango, bizamworohera. Usanga ibintu byo gufata covid test hari benshi byagoraga, bizatuma tugenda twisanzuye.”

Kugeza ubu hari bimwe mu bihugu byo kw'isi byatangiye gukingira abaturage babyo, ndetse bishyiraho n'ibyemezo byihariye bigaragaza ko abo baturage bahawe urukingo rwa Covid19. Birimo nka Israheli imaze gukingira abarenga 1/2 cy'abaturage bayo.

Ibyo bihugu biri gusaba umuryango mpuzamahanga gushyiraho ikarita yihariye igaragaza uwakingiwe Covid19 kuko ngo ari kimwe mu byafasha ibihugu gufungura imipaka yabyo.

Gusa ariko bamwe mu bakorera ingendo mu mahanga bavuga ko biteye impungenge habayeho gukumira ko abatarahabwa inkingo. 

Ingabire Dorren yagize ati « Byagira ingaruka nyinshi kuko yavaga hano akajya mu gihugu runaka agiye gukora buzinesi, icyo gihe ntayo azakora, bivuze ngo azaguma mu gihugu cye, ntagire ikintu akora kandi iyo umuntu adakora ntabwo arya.

Omar Sadick yagize ati “Ni byiza ko inkingo zatangwa hakiri kare kugira ngo haveho imbogamizi yuko twabuzwa gukomeza ubucuruzi no guhahirana n'ibindi bihugu. Mu bucuruzi ni ngombwa ko umuntu agera aho ibicuruzwa bishya biri, akabireba kugira ngo ashobore kureba itandukaniro nuko ibiciro bihagaze ku masoko, iyo wigereye ku isoko ni bwo uba ufite amahitamo menshi.”

Umunyarwanda w'inzobere mu bukungu akaba n'umwe mu ntumwa z'umuryango w'Afurika yunze Ubumwe ku bijyanye na Covid19, Donald Kaberuka, na we aherutse kubwira TV5 ko gushyiraho iyo karita byakurura ibibazo. 

Yagize ati “Nimutekereze ku ngaruka icyemezo nk'icyo gishobora kugira. Kugeza ubu nkuko mubizi, ibirengga 60% by'inkingo za covid 19  zimaze kuboneka kugeza ubu zijyanwa mu bihugu byo mu majyaruguru, ibyo bihugu kdi ntibirabona inkingo zihagije. Ubu ni bwo ibihugu byo mu majyepfo nko muri Afurika by'umwihariko bitangiye kugenda bibona inkingo nkeya. Nimutekereze ubwo busumbane, ako karengane, gaterwa no kuzana ikarita igaragaza ko umuntu yakingiwe kandi abantu bose bakeneye inkingo kandi bazifiteho uburenganzira batarazibona. Njye mbona ari ikibazo kuba ibihugu bimwe byatangira gushyiraho ayo makarita, urukingo rutaragera ku baturage bo mu bice byose by' isi,nibaza kandi uburyo ibyo byakunda, OMS ubwayo itarabyemeza.

Kugeza ubu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko  ku isi muri rusange hamaze gutangwa doze z'urukingo rwa Covid 19 zirenga miliyoni 200. Abarenga 45% by'abamaze guhabwa izo nkingo ni abo mu bihugu 7 bikize kw'isi bizwi nka G7.

Igihugu kiza ku isonga mu gukingira umubare munini w'abagituye, ni Leta zunze ubumwe z'abarabu imaze gukingira abarenga 60% by'abaturage. Gusa hari n'ibindi bihugu byinshi bitarabona n'urukingo na rumwe.

Abahanga mu buzima bo bavuga ko isi izashobora guhangana neza n'iki cyorezo, igihe 60% by'abatuye isi bazaba bamaze gukingirwa.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage