AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Pasiteri Niyonshuti Theogene uzwi nk'inzahuke yitabye Imana

Yanditswe Jun, 23 2023 09:22 AM | 35,500 Views



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, Past Niyonshuti Theogene yapfuye azize impanuka y'imodoka.

Aganira na RBA, Umuvugizi wa ADEPR Rev. Past Ndayizeye Isaïe yavuze ko nyakwigendera yaguye mu mpanuka yabereye muri Uganda.

Muri iyi mpanuka, Pasiteri Theogene yari arikumwe n'abandi bantu batatu, babiri bahise bapfana na we naho undi umwe arakomereka bikabije. Kugeza ubwo twandikaga inkuru ngo yari ari kuri koma.

Pasiteri Theogene na bagenzi be ngo bari bavuye mu murimo w'Ivugabutumwa muri Uganda bagarutse mu Rwanda.

Azwhi cyane mu buhamya bwe bugaragaza uko yabayeho ubuzima bwo kumuhanda nyuma ya Jenoside, arangwa n'ibikorwa bibi aho avuga ko yakoreshaga ibiyobwange n'ubundi buzima bubi bwo ku muhanda, hanyuma nyuma akaza kwakira inkuru nziza ya Yesu Kristo agakizwa. 

Yabwirije benshi a=mu bo bari bafatanyije ubu buzima ndetse afasha no kurera abandi yavanaga ku muhanda. 

Apfuye asize umugore umwe n'abana bane. Yari azwi ku izina ry'inzahuke bitewe n'aho Imana yamukuye ndetse n'aho yari imugejeje.


Reba ibiganiro birimo ubuhamya Pasiteri Theogene yagiranye na RBA.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage