AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Patriots BBC yatsinze APR BBC, ifata umwanya wa mbere muri Shampiyona

Yanditswe Mar, 20 2024 20:30 PM | 106,310 Views



Ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59, ihita iyikura ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda imaze gukinwa iminsi itandatu.

Uyu mukino uba uhanzwe amaso cyane wabereye muri Lycée de Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Werurwe 2024.

Agace ka mbere karangiye Patriots iyoboye umukino ku manota 19 ku icyenda ya APR BBC.

APR BBC yigaranzuye Patriots BBC, isoza igice cya mbere iyoboye umukino ku manota 29 kuri 28 nyuma yo gutsinda agace ka kabiri ku manota 20-9.

Abakinnyi ba APR BBC barimo Ntore Habimana na Dixon Jr Michael Andre ni bo bayigaruye mu mukino kuko bari bamaze kwinjiza amanota 11 buri wese.

Amakipe yombi akiva mu kiruhuko, Patriots BBC yagarutse yisubiyeho ndetse yasoje agace ka gatatu iri imbere ya APR BBC n'amanota 54 kuri 47. Mu minota ikagize, Patriots BBC yagatsinze ku manota 28-18.

Patriots BBC yahise ifatiraho ndetse umukino winjiye mu minota ibiri ya nyuma iwuyoboye ku manota 68 kuri 53 ya APR BBC.

Umukino warangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 73-59. Ibi byatumye ihita iyikura ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo muri Shampiyona ya Basketball aho ifite amanota 14 mu gihe Ikipe y’Ingabo ifite 13.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné ukinira Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi [24], anganya na Perry William Kiah bakinana; mugenzi wabo Hagumintwari Steven yinjije amanota 18 mu gihe Dixon Jr Michael Andre wa APR BBC yatsinze 17.

Patriots BBC imaze gukina imikino itandatu itaratsindwa mu gihe APR BBC yatakaje umukino wa mbere. Mu nshuro esheshatu aya makipe aheruka guhura, buri yose yatsinze imikino itatu.

APR BBC yashinzwe mu 1993 ni yo ifite igikombe cya shampiyona cya 2023 mu gihe Patriots BBC yabonye izuba mu 2017 igiheruka mu 2020.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage