AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame: Iyo urwanira ukuri n'uburenganzira iteka iyo ntambara uratsinda

Yanditswe Oct, 26 2019 10:49 AM | 15,748 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda rudashobora gutsindwa urugamba rwo kubaka no guharanira ubumwe bw'abana barwo kuko urwo rugamba ari urw'ukuri kandi iteka ukuri gutsinda ikinyoma.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwararumuri.

Perezida wa Republika Paul Kagame akaba n’umunyamuryango w’icyubahiro w’umuryango Unity Club iIntwararumuri yitabiriye umuhango wo guha ishimwe abarinzi b’igihango batatu bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge n’imibereho y’Abanyarwanda.

Muri uyu muhango, Umukuru w’Igihugu yagaragaje  ko ubuzima bukomeye u Rwanda rwanyuzemo rwabukuyemo imbaraga zo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw'abana barwo, ashimangira ko Unity Club ari urubuga nyarwo rw'ibyo biganiro.

Perezida KAGAME yavuze ko buri muntu afite uburenganzira bwo  guhitamo uko abaho ariko nanone ashimangira ko nta burenganzira afite bwo kugenera abandi uko babaho mu gihe nta ruhare babigizemo.

Yagaragaje ko ntawe urwanira ukuri ngo atsindwe, ari na yo mpamvu u Rwanda na rwo rudashobora gutsindwa urugamba rwo kubaka ubumwe bw'abana barwo.

Muri uyu muhango kandi hahembwe abarinzi b'igihango 3 kubera ibikorwa byabo by'indashyikirwa mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge. 

Muri abo, harimo Mukarutamu Daphrose washinze umuryango Duhozanye uhuriza hamwe abapfakazi ba genocide ubafasha kongera kwiyuka.

Undi ni Gasore Serge washinze umuryango wamwitirwe akaba yarubatse irerero ry’abana b’abakene,abana banzwe n’ababyeyi babo, abakomoka mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka, abo ku mihanda n'abandi. 

Yanubatse kandi ivuriro ribitaho, anashyiraho gahunda zigamije kurwanya imibereho mibi mu gace ka Ntarama  ku musozi yise umusozi w’ibyiringiro.

Undi wahawe ishimwe ry’umurinzi w’igihango ni bwana Carl Wilkens wayoboraga Umuryango ADRA Rwanda.

Uyu Munyamerika wanze guhunga igihugu ubwo jenoside yakorewe abtutsi yabaga ahubwo agahitamo gusigara mu gihugu afasha abahigwaga, yarokoye benshi ndetse anafasha imfubyi zabaga mu kigo cy’imfubyi ahitwa kwa Gisimba bamwe akomeza no kubitaho nyuma ya jenoside.

Perezida wa Repubulika yagaragaje ko ibikorwa nk'ibi by'abarinzi b'igihango bidasanzwe, avuga ko ishimwe bagenerwa rikwiye guherekezwa n'ubushobozi bufatika mu rwego rwo kubatera akanyabugabo no kubunganira.

Ibi byazamuye imbamutima z'abarinzi b'igihango barimo Gasore Serge na Mukarutamu Daphrose.

Umuryango Unity Club Intwararumuri watangijwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME mu mwaka wa 1996, ukaba uhuza abayobozi bari muri guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. 

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage