AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame: Ubufatanye no kudatezuka birakenewe muri iyi ntambara yo kurwanya iki icyorezo

Yanditswe Mar, 27 2020 23:04 PM | 36,212 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe kugira ngo babashe kurwanya icyorezo cya Koronavirusi kibasiye Isi n’u Rwanda rurimo.

Ibi bikubiye mu butumwa, Umukuru w’Igihugu yageneye Abanyarwanda burebana n’iki cyorezo, aho yashimangiye ko ingamba u Rwanda rwafashe zo gutuma ubwandu budakomeza gukwirakwira ziri gutanga umusaruro.

Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano ya buri wese yo gutuma iki cyorezo kidakwirakwira asaba buri Munyarwanda kubigira ibye akurikiza amabwiriza yashyizwe.

Yagize ati “Ni inshingano zacu gutuma idakomeza gukwira hose. Ni yo  mpamvu mpamagarira buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa aya mabwiriza yashyizweho na Leta.  Tukihanganire ingorane zose byaba bitera kugira ngo dutsinze iki cyorezo burundu cyo guhitana abantu benshi.”

Zimwe mu ngamba Leta yafashe zigamije gukumira iki cyorezo harimo guhagarika ingendo z’indege z’abagenzi ndetse no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka, Umukuru w’Igihugu yavuze ko byatumye  hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya.

Perezida Kagame kandi yasabye Abanyarwanda gukurikiza inama bagirwa zirimo kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati y’abantu, gukaraba intoki neza, kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.

Yasabye Abanyarwanda kwihanganira ibihe bitoroshye barimo, ashimangira ko Leta izakomeza kubafasha muri ibi bihe.

Ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye. Byahungabanyije imibireho by’Abanyarwanda benshi, ndetse mu Gihugu hose.Turabasaba rero ko mwihangana. Turatera intambwe nziza, ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.Ingamba zarafashwe, n’izindi zizafatwa, kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe. Inzego zitandukanye zirategura uburyo abatishoboye bafashwa. Hasigaye kubyihutisha.”

Umukuru w’Igihugu ashingiye ku bibazo u Rwanda rwanyuzemo rukabyikuramo, yavuze ko urugamba rwo kurwanya Koronavirusi nta shiti na rwo u Rwanda ruzarutsinda.

Ati “Abanyarwanda, dushyize hamwe, twivanye mu bibazo byinshi mu bihe bitandukanye. Ubufatanye bwacu ndetse no kudatezuka birakenewe muri iyi ntambara turimo yo kurwanya  iki icyorezo. Kandi tugomba kuyitsinda. Nongeye kubasaba uruhare rwa buri wese mu bikorwa no mu myumvire.”

Yunzemo ati “Ingamba twafashe ziratanga umusaruro mwiza. Ibyemezo dufata uyu munsi ni byo bizatuma dushobora guhashya iki cyorezo vuba, kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe.”

Perezida Kagame yanashimiye kandi n’abateye n’abateye inkunga u Rwanda mu kurwaya iki cyorezo harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’Umuyobozi Mukuru waryo Dr Tedros ndetse n’Umunyemari Jack Ma na fondasiyo.

Yashimiye kandi by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi, ubwitange  bakomeje kugaragaza, bakora amanywa n’ijoro, bagerageza gukumira ubwandu bushya, bavura  abagaragaweho uburwayi ndetse  banatuma igihugu cyacu gikomeza gutekana.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugararagara abantu 54 banduye icyorezo cya Koronavirusi,  na ho  abasaga 1 200 bagize aho bahurira na bamwe mu banduye, bamaze kuboneka.

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage