AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame arashimira abashoramari uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu

Yanditswe Dec, 05 2016 17:35 PM | 2,732 Views



Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako y’ubucuruzi Kigali Heights, inyubako yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika (32.000.000.000Frw). Mu ijambo rye,umukuru w’igihugu akaba yasezeranyije abashoramari ubufasha buturutse mu nzego za leta anashimira inkunga yabo mu iterambere ry’igihugu

,Perezida wa Repubukika Paul Kagame yatangaje ko intsinzi y'abacuruzi ari nayo ya Leta: “Uruhare rwa guverinoma ni uguharanira ko business izamuka abantu bagakora ibyo bashaka gukora,ibyo bazi gukora neza ,bagashora imari kandi bakumva ko business zabo zifite umutekano ndetse nabo ubwabo bakagira umutekano kandi iyo mugize ishya n'ihirwe natwe tuba twesheje umuhigo,uko niko natwe biba ibyacu”

Abashoramari bubatse inyubako ya Kigali Heights bagaragaje ko u Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari ndetse bashimira inzego za Leta zitandukanye kubwo korohereza ishoramari  by'umwihariko Umukuru w'igihugu.

Denis KARERA umuyobozi wa Kigali Heights yagize ati: “Amagambo Umukuru w'igihugu atubwiye mwayumvise. Twebwe nk'abari muri aka aka kazi ubwe aduha imbaraga udashobora kumva,aduha courage dukurikije umurongo aha igihugu,uko aduhamagarira gushora imari mu gihugu mu byukuri iyo ufite umuyobozi nk'uyu ukubwira ati ‘kora ibishoboka ,nsaba icyo nagufasha cyose ariko wowe bikore’,nta kindi waba utegereje rwose”

Perezida Kagame yashimiye abashoramari bubatse iyi nyubako anabizeza ko inzego za Leta zizakora ibikwiye ngo imiryango n'ibigo  bifite ibiro mu nzu zagenewe guturwamo zimukire mu nzu zabugenewe nka Kigali Heights.


Inyubako ya Kigali Heights ifite ubuso bwa m6,000 bwagenewe imirimo y'ubucuruzi ubu bwamaze no gufatwa uko bwakabaye mu gihe kuri m2 12,000 byahariwe ibiro ahagera kuri 48% ariho hamaze kubona abahakorera.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage