AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko agiye gufatira ibyemezo bikomeye abayobozi bakora nabi

Yanditswe Feb, 20 2020 08:35 AM | 6,947 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko agiye gufatira ibyemezo bikomeye abayobozi  barangwa n'imikorere mibi.

Ibi Umukuru w'igihugu yabigarutseho mu ijambo risoza umwihero w'abayobozi ku nshuro ya 17 wari umaze iminsi 4 ubera mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro.

Perezida Kagame yateguje abayobozi barangwa n'imikorere mibi kwitegura ibyemezo bagiye gufatirwa.

Umukuru w'igihugu washimangiye ko u Rwanda rutagomba kwigereranya  n'aho  ibintu bitagenda  neza,yavuze ko biteye impungenge kubona abantu bananirwa gukora ibyo bafitiye ubumenyi n' ubushobozi.

Ashingiye ku mpinduka zabaye mu gihugu mu myaka mike ishize,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko iyo hatabaho gukoresha nabi umutungo w'igihugu,iterambere riba rigeze ku rwego  rurenze iryo ririho ubu.

Perezida Kagame yakomoje ku burezi  ndetse n'indwara ya bwaki avuga ko aho kubabazwa  n'abagaragaje ko ibintu bitifashe neza,abantu bakwiye gushyira ingufu mu kubikemura.

Umwiherero wa 17 w'abayobozi niwo wa mbere ubaye mu cyerekezo 2050. Ibiganiro byose byatanzwe muri uyu mwiherero byabaye umwanya wo gusesengura uburyo hahindurwa imigirire  n'imiyekerereze kugira ngo ibiteganyijwe muri icyo cyerekezo bizagerweho.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage