AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame na Madamu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana

Yanditswe Jun, 27 2019 09:56 AM | 8,486 Views



Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame  muri iki gitondo bageze i Gaborone, Umurwa Mukuru wa Botswana, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatumiwemo na mugenzi we Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi  rugamije kuzamira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame araza gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri iki gihugu birimo ahantu hororerwa inka  zitanga inyama, iki gihugu cyohereza mu mahanga.

Uru ruzinduko kandi ruri mu gushimangira ibyo abakuru b’ibihugu byombi baherutse kuganiraho ubwo bahuriraga mu nama mpuzamahanga yiga ku bukundu bw’ isi izwi nka 'World Economic Forum' yabereye i Davos mu Busuwisi muri Mutarama uyu mwaka.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi baza  kuganira, ndetse no kugirana  ikiganiro n’abanyamakuru.

Ku mugoroba Perezida Kagame na Madamu bakaza kwakirwa ku meza na Perezida wa Botswana.

Ibihungu bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi ndetse n’ibindi.

Muri uru ruzinduko hakaba haza gusinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ishoramari, ibikorwa remezo, ingufu,  ubushakashatsi, itangazamakuru n’ibindi.

                Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiranywe urugwiro




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage