Yanditswe Mar, 27 2019 07:52 AM | 5,500 Views
Perezida wa Republika Paul KAGAME asanga gukemura ibibazo birimo
n'iby'umutekano muke mu karere bisaba ubuyobozi bufite politiki ihamye kandi
bukemura ibibazo bubihereye mu mizi aho kwitana ba mwana; ibi yabigarutseho mu kiganiro Perezida Kagame na Perezida Felix Tshisekedi mu gusoza inama y'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi muri Africa (Africa CEO forum), kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019.
Perezida KAGAME na mugenzi we wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri iki kiganiro bagaragaje ko bahuriye
ku guharanira iterambere ry’abaturage no kwishyirahamwe kw’ibihugu bya Afrika.
Abakuru b'ibihugu byombi bongeye gushimangira ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishishikajwe n'ibyagirira akamaro ababituye aho kuba imbata y'amateka, bagaragaza ko gukorera hamwe nk'ibihugu by'ibituranyi bifitiye akamaro buri wese ndetse n'akarere muri rusange.
Perezida Paul KAGAME yagaragaje ko kuri ubu icy'ingenzi hagati y'ibihugu
byombi, akarere na Afurika muri rusange, ari ukugira abayobozi bafite politiki
igamije guhindura imibereho y'abaturage.
Perezida
wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yagaragaje
ko mugenzi we w'u Rwanda ari umukuru w'igihugu ushishikajwe n'iterambere
ry'igihugu n'abaturage, akaba n'intwararumuri mu guharanira kwishyira hamwe kwa
Afrika, kandi ko kuri we uwo ari we muyobozi igihugu cye cyifuza kugirana
ubufatanye nawe.
Perezida Tshisekedi kandi, yongeye gushimangira ubushake bw'igihugu cye mu kurwanya imitwe y'iterabwoba ikorera mu mashyamba yo mu burasiazuba bw'igihugu cye nka FDLR, agaragaza ko nta ngengabitekerezo nzima irwanira.
Agaruka
ku mubano w'u Rwanda na Uganda, Perezida Paul KAGAME yongeye gushimangira ko
nta gihugu na kimwe cyungukira mu mibanire mibi hagati y'ibihugu byombi,
agaragaza ko mu gihe kubana kivandimwe byaramuka byanze ntawe ukwiye
guhungabanya umudenzo w'undi. Aha umukuru w'igihugu yongeye kunenga imyitwarire
isa n'iya ba gashakabuhake, agaragaza ko iyo ari imyumvire ishaje.
Iki
kiganiro cyahuriyemo abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni cyo cyasoje inama y'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi muri
Africa, yari ihurije ababarirwa mu 1800 i Kigali kuva kuri uyu wa mbere.
Inkuru ya Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru