AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

VIDEO: Perezida Kagame na Tshisekedi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru

Yanditswe Mar, 27 2019 07:52 AM | 5,500 Views



Perezida wa Republika Paul KAGAME asanga gukemura ibibazo birimo n'iby'umutekano muke mu karere bisaba ubuyobozi bufite politiki ihamye kandi bukemura ibibazo bubihereye mu mizi aho kwitana ba mwana; ibi yabigarutseho mu kiganiro Perezida Kagame na Perezida Felix Tshisekedi mu gusoza inama y'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi muri Africa (Africa CEO forum), kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019.

Perezida  KAGAME na mugenzi we wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri iki kiganiro bagaragaje ko bahuriye ku guharanira iterambere ry’abaturage no kwishyirahamwe kw’ibihugu bya Afrika.

Abakuru b'ibihugu byombi bongeye gushimangira ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishishikajwe n'ibyagirira akamaro ababituye aho kuba imbata y'amateka, bagaragaza ko gukorera hamwe nk'ibihugu by'ibituranyi bifitiye akamaro buri wese ndetse n'akarere muri rusange. 

Perezida Paul KAGAME yagaragaje ko kuri ubu icy'ingenzi hagati y'ibihugu byombi, akarere na Afurika muri rusange, ari ukugira abayobozi bafite politiki igamije guhindura imibereho y'abaturage.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yagaragaje ko mugenzi we w'u Rwanda ari umukuru w'igihugu ushishikajwe n'iterambere ry'igihugu n'abaturage, akaba n'intwararumuri mu guharanira kwishyira hamwe kwa Afrika, kandi ko kuri we uwo ari we muyobozi igihugu cye cyifuza kugirana ubufatanye nawe.

Perezida Tshisekedi kandi, yongeye gushimangira ubushake bw'igihugu cye mu kurwanya imitwe y'iterabwoba ikorera mu mashyamba yo mu burasiazuba bw'igihugu cye nka FDLR, agaragaza ko nta ngengabitekerezo nzima irwanira.

Agaruka ku mubano w'u Rwanda na Uganda, Perezida Paul KAGAME yongeye gushimangira ko nta gihugu na kimwe cyungukira mu mibanire mibi hagati y'ibihugu byombi, agaragaza ko mu gihe kubana kivandimwe byaramuka byanze ntawe ukwiye guhungabanya umudenzo w'undi. Aha umukuru w'igihugu yongeye kunenga imyitwarire isa n'iya ba gashakabuhake, agaragaza ko iyo ari imyumvire ishaje.

Iki kiganiro cyahuriyemo abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni cyo cyasoje inama y'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi muri Africa, yari ihurije ababarirwa mu 1800 i Kigali kuva kuri uyu wa mbere.


Inkuru ya Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage