AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame ntiyumva impamvu ibibazo bya Congo byakwegekwa ku Rwanda

Yanditswe Nov, 30 2022 21:07 PM | 232,929 Views



Perezida wa Repubulika Kagame avuga ko umuryango mpuzamahanga, leta ya Kongo ndetse n’ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kwirengagiza inzira zikwiye zo gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umukuru w’igihugu avuga ko aho kugira ngo impande zose zishyira hamwe zishake umuti w’iki kibazi ahubwo usanga zishishikajwe no kwwgekega ibibazo bya DRC ku Rwanda.

Perezida Kagame, ibi yabitantarije mu Nteko Ishinga Amategeko mu muhango w’irahira ry’abagize guverinoma bashya.

Ikibazo cy’umutekano muke uvugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kiri mu byo Perezida wa Repubulika yafatiye umwanya uhagije akivugaho.

Yasobabuye ko ubusanzwe iki kibazo kidakwiye gukomeza kuba agatereranzamba nyamara umuzi wacyo uzwi neza ko ari umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingengabitekerezo yawo ya jenoside.

Hashize imyaka Umuryango w'Abibumbye  wohereje ingabo zawo mu burasirazuba bwa Congo . Aha ni ho Perezida Paul Kagame ahera yibazo impamvu miri iyi myaka yose izi ngabo za Loni zitarigera zigerageza kurwanya umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Ati "Mu myaka 28 ishize, iki kibazo kiracyahari. Hashize imyaka 22 Ingabo za Loni zoherejwe muri Congo kugira ngo zijye kugikora. Kurwanya FDLR n’indi mitwe. Nta muntu n’umwe naba nzi wenda mwe mwaba muwuzi, aho izi ngabo zarwanyije FDLR mu gushaka kuzirukana. Ariko zishishikajwe no kurwanya umutwe bo bita mubi cyane wa M23. Ibyo ni byo byabaye mu 2012, kandi twabwiye aba bantu, turababwira tuti muri gukemura iki kibazo igice, ikindi gice kizatugiraho ingaruka.”
"Iki ntabwo ari ikibazo wakemura wifashishije intwaro, ni ikibazo cya politiki banze kutwumva. Nyuma y’imyaka 10, ikibazo cyagarutse, ariko uburyo bworoshye bafite ni ugushinja u Rwanda uruhare muri icyo kibazo. Aho ni ho turi ubu. Kuki iki kibazo kitakemutse?"

Perezida Paul Kagame avuga ko  impande nyinshi zirebwa n'iki kibzo zahisemo kukirengagiza bitewe n'impamvu zitandukanye maze zihitamo kwibasira u Rwanda zirushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo. Aha akaba yasobanuye ko yaba Umuryango w'Abibumbye, bihugu bikomeye, Leta ya Kongo ndetse n’impande zitandukanye zihitamo kwirengagiza indi mitwe ikorera mu burasirazuba bwa Kongo ahubwo zigakomeza gutera hejuru zishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23, nyamara hariya mu burasirazuba bwa Kongo hari imitwe yitwaje intwaro isaga 130.

Ati "Hari imitwe isaga ijana yitwaje intwaro, mwari mubizi? Iyi yose ihora irwanira ibintu ntazi, ntabwo iyi mitwe yose yabaho kubera u Rwanda, gusa wenda iyo iza kubaho kubera u Rwanda ahari yari kuba iri kumwe."

Umukuru w’Igihugu avuga ko impande zitandukanye zizi neza ikibazo cya Congo kubera impamvu zitandukanye ari na zo zituma bimwe mu bihugu bikomeye na Loni ubwayo bisetsa ibirenge mu gukemura ikibazo cya Congo bigahitamo kucyegeka ku Rwanda.

Ati "Mu igereranya bigaragara ko Kongo ifite byinshi iha aba bantu kurusha u Rwanda ari na yo mpamvu usanga akenshi aba bantu bigengesera iyo bagerageza gukemura ikibazo cya Kongo."

Perezida Paul Kagame avuga ko ibi byose bituma umutekano w’u Rwanda akenshi usanga ugeragezwa guhungabanywa n’umutwe witerabwoba wa FDLR ufatanyije n'ingabo za Congo ndetse n'indi mitwe bikorana.

Urugero inshuro zigera kuri eshanu zose habaye igeragerwa ryo guhungabanya umutekano w’u Rwanda biturutse muri Kongo.

Tariki ya 23 Gicurasi 2022, ibisasu bya roketi bya FARDC byaguye mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze ndetse  n’Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera,  bikomeretsa abasivili  kandi byangiza ibintu. 

Ku itariki  28 Gicurasi 2022
abasirikare babiri b'ingabo z'u Rwanda bashimuswe igihe bari ku irondo ku mupaka.
 
Ku itariki ya 10 Kamena 2022
Ingabo za DRC , FARDC, zarashe roketi ebyiri  mu Rwanda ziva mu gace ka Bunagana, zigwa  mu Kagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze nta muntu cyahitanye
 
Ni mu gihe tariki 17 Kamena 2022, umusirikare wa Congo utazwi witwaje imbunda yambutse umupaka wa “petite barrière” mu Karere ka Rubavu atangira kurasa abashinzwe umutekano mu Rwanda ndetse n'abasivili bambuka umupaka, icyo gihe yakomerekeje abapolisi babiri bo mu Rwanda. Umupolisi w’igihugu cy’u Rwanda wari ku kazi yaramurashe  mu rwego rwo kwirwanaho, kugira ngo arinde abashinzwe imipaka n’abasivili bambuka umupaka.
 
Na ho tariki 7 Ugushyingo 2022
Indege y’intambara DRC  yinjiye mu kirere cy’u Rwanda maze igwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu ihita yongera iraguruka. Kuri ubwo bushotoranyi bwose, na magingo aya nta gikorwa na kimwe cyo gusubiza cyakozwe n'u Rwanda.

Muri iki gihe kandi ni bwo Perezida Kongo Felix Antonie Tshisekedi yumvikanya asa n'uca amarenga y’intambara hagati y’igihugu cye nu Rwanda. Nyamara ibi byose bikaba u Rwanda rutarahwemye gusaba kongo gufatanya bakarandura FLDR.

Aha Perezida Kagama avuga ko nyuma y’ubu bushotoranyi bwose hari ubutumwa yahaye mugenzi we wa Congo.

"Nabwiye Perezida wa Congo nti ibi bikorwa ni ubutumire buhagije kuri twe, nti mu gihe nasabye gutumirwa kugira ngo dufatanye guhangana nikibazo cyacu..ariko bikarenga bakohereza ibisasu ku butaka bwacu…ni ubutumire buhagije kuri twe, ubwo butuma kugeza ubu ni ko bukimeze."

Perezida Paul Kagame avuga ko ikibazo cya Congo kireba abanyekongo ubwabo ariko kandi bidakwiye kujegeka ku bandi ku buryo byagera aho batekereza intambara ku Rwanda.

Ati "Nigeze kumva abantu mu biganiro ku ma televiziyo atandukanye..umuntu umwe avuga ko nta mahitamo afite ku ntambara n'u Rwanda,igihe nari nkiganira n'uyu muntu ukunze kuvuga ibi bintu, nakundaga kumugira inama nciye bugufi ngira nti mu by'ukuri turambiwe intambara, dukwiye kubungabunga amahoro hagati yibihugu byacu…nti niba ukeneye umuntu uzi byinshi ku ntambara vayo vayo undebe."

Nubwo bimeze bityo ariko Umukuru w'Igihugu yavuze ko Abanyarwanda baturiye imipaka y’u Rwanda na Congo bagomba kuryama bagasinzira kuko igihugu kirinzwe mu buryo buhagije.

Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage