Yanditswe Jan, 25 2019 22:19 PM | 84,067 Views
Perezida wa
republika Paul Kagame ubwo yatahaga ku mugaragaro kaminuza ya Butaro yigisha
ibijyanye n’ubuvuzi, yasabye abakora uyu mwuga kumenya ko batavura indwara ko ahubwo
bavura abantu.
Ni kaminuza
yubatse mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru, inyubako zayo zikaba
zatashywe ku mugaragaro na perezida wa republika wari kumwe n’abandi bayobozi
banyuranye ndetse n’abagize uruhare mu
kuyubaka barimo umuryango Incuti mu Buzima, n’abafatanyabikorwa bawo.
Nyuma yo kuyitaha ku mugaragaro, perezida wa republika yeretswe ibice binyuranye bigize inyubako z’iyi kaminuza, birimo ibyifashishwa mu masomo, no mu yindi mibereho rusange y’abanyeshuli.
Uwashinze umuryango Incuti mu Buzima Dr Paul Farmer, yagaragaje ko bafite intego yo guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda batanga ubumenyi buri ku gipimo mpuzamahanga, kandi bukagera no ku batishoboye.
Perezida Kagame yijeje ubufatanye abagize iki gitekerezo cyo kuzana iyi kaminuza mu Rwanda no kubashyigikira mu mushinga wose bafite wo gukomeza kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda. Perezida Kagame by’umwihariko yasabye abakora mu rwego rw’ubuvuzi kumenya niba bavura abantu cyangwa indwara. Ati, "Iyi kaminuza nshya igezweho igaragaza irindi shoramari rigamije kongerera ubushobozi abantu, haba mu Rwanda ndetse no mu karere. Izina ry’iri shuli ubwaryo, Kaminuza y’ubuvuzi kuri bose, rivuze ikintu gikomeye kuri twe. Ntabwo ari ukwigisha gusa abantu bazi ibintu byinshi mu kuvura, n’ubwo na byo ari umusingi ukomeye, ariko bivuze mbere na mbere kwigisha abanyeshuli gushyira imbere ya byose umuntu. Ibitaro ntibivura indwara, bivura abantu, kandi buri wesehitawe ku mibereho ye n’umuco we."
Abanyeshuli biga muri iyi kaminuza baturutse mu mpande zitandukanye z’isi bavuga ko biteguye gukorera aho ari ho hose cyane cyane aho serivisi z’ubuzima zitagera:
Emmanuel Kamanzi ushinzwe ibikorwa by’iterambere by’iyi kaminuza ya UGHE avuga ko bafite gahunda ngari yo kwigisha ubumenyi mu by’ubuvuzi nyuma yo kuyitangirira I Butaro.
Ubusanzwe abigaga muri iyi kaminuza bigiraga I Kigali none abiga mu buryo buhoraho bose bazigira I Butaro uhereye kuri 24 bari muri masters. Inyubako n’ibikoresho by’iyi kaminuza byatwaye amaFrw abarirwa muri miliyari 7. Abasabye kwigamo mu cyiciro bizakurikiraho kuri ubu ngo bamaze kugera kuri 900.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru