Yanditswe Mar, 21 2024 17:24 PM | 98,447 Views
Perezida Kagame
yakiriye Perezida akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyafurika
ishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa n’Ibitumizwa mu Mahanga, Afreximbank, Prof
Benedict Okechukwu Oramah, muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Kane, tariki ya
21 Werurwe 2024.
Umukuru w’Igihugu yakiriye Prof Benedict Okechukwu wari kumwe n’Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigega Nyafurika cy'Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu Mahanga, FEDA, Marlene Ngoyi Mvidia n'abanyamuryango bacyo babiri; Rosa Whitaker na Dr. Sidi Ould Tah.
Yabakiriye nyuma y'umunsi umwe FEDA ifunguye ibiro byayo bikuru mu Mujyi wa Kigali.
FEDA ni Ikigega gishamikiye kuri Afreximbank, cyatangiranye ishoramari rya miliyoni 770$. Cyashyizweho hagamijwe gushyigikira imishinga yo muri Afurika, guteza imbere urwego rw’abikorera ndetse no korohereza abaturage b’uyu mugabane kungukira ku Isoko rusange rya Afurika.
Iki kigega cyitezweho gufasha mu rugendo rugana kuri Gahunda ya 2063 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ijyanye n’impinduka zikenewe mu by’ubukungu bwa Afurika no kwihutisha iterambere ryawo.
U Rwanda rwatoranyijwe kwakira icyicaro cya FEDA ku Mugabane wa Afurika hashingiwe ku buryo rworohereza abashoramari ndetse n’uko abarugana barimo abanyamahanga bafashwa kubona visa barugezemo.
Safa Claudia Uwingeneye
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru