AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abarimo umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa

Yanditswe Mar, 20 2024 18:03 PM | 80,608 Views



Perezida Paul Kagame yakiriye mu biri bye, Village Urugwiro, Tang Wenhong Minisitiri w’Ubucuruzi Wungirije mu Bushinwa, n’itsinda yari ayoboye, baganira ku buryo hakongerwa ingufu mu mubano n’ubufatanye mu nzego zinyuranye hagati y’ibihugu byombi. 

Tang Wenhong n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda aho baje kwitabira inama ya 9 ya Komite ihuriweho y’ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’igihugu cye.

Muri iyi nama havuzwe ko mu mwaka ushize wa 2023, ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze kuri miliyari zisaga gato 642 z’amafaranga y’u Rwanda, arizo miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika, nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka isaga 52 bifitanye umubano wihariye mu nzego zitandukanye, ugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu kandi yanakiriye mu biro bye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikigo cy’Abanya-Suède cy’Iterambere n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Diana Janse, baganira ku kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Suède.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage