Yanditswe Mar, 20 2024 18:03 PM | 80,608 Views
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biri bye, Village Urugwiro, Tang Wenhong Minisitiri w’Ubucuruzi Wungirije mu Bushinwa, n’itsinda yari ayoboye, baganira ku buryo hakongerwa ingufu mu mubano n’ubufatanye mu nzego zinyuranye hagati y’ibihugu byombi.
Tang Wenhong n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda aho baje kwitabira inama ya 9 ya Komite ihuriweho y’ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’igihugu cye.
Muri iyi nama havuzwe ko mu mwaka ushize wa 2023, ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze kuri miliyari zisaga gato 642 z’amafaranga y’u Rwanda, arizo miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika, nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka isaga 52 bifitanye umubano wihariye mu nzego zitandukanye, ugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu kandi yanakiriye mu biro bye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikigo cy’Abanya-Suède cy’Iterambere n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Diana Janse, baganira ku kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Suède.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru