AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi bashya batatu

Yanditswe Mar, 26 2024 16:06 PM | 94,764 Views



Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Werurwe 2024, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ba Ambasaderi bakiriwe muri Village Urugwiro ni Nermine Mohamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry wa Misiri, Julie Crowley wa Canada na Janet Mwawasi Oben wa Kenya.

Nyuma yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zabo, aba bambasaderi baganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye no kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire yihariye bifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bimaze imyaka isaga 46 bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi, ingufu n’ubuvuzi.

Mu buzima, u Rwanda na Misiri byasinyanye amasezerano yo kubaka ikigo kizavurirwamo indwara z’umutima, kikanakorerwamo ubushakashatsi i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Mu bucuruzi, Abanya-Misiri bashora imari mu Rwanda ndetse buri mwaka bategura Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”.

U Rwanda rwohereza mu Misiri ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi n’imineke.

Ku rundi ruhande, u Rwanda na Canada bikorana mu ngeri zitandukanye zirimo kwita ku bidukikije, kubungabunga amahoro, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

U Rwanda na Kenya na byo nk’ibihugu by’ibituranyi bifitanye umubano mwiza ndetse ukomeje kwaguka.

Guverinoma ya Kenya iheruka gushimira u Rwanda ubufasha rwayihaye mu kwagura imikorere y’icyambu cya Mombasa n’icya Naivasha.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage