AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yambitse imidari y’ishimwe abasirikare ba Ghana bari muri MINUAR

Yanditswe Jul, 04 2022 20:53 PM | 87,692 Views



Perezida wa Repulika Paul Kagame yashimye umutima w'ubutwari waranze abasirikare ba Ghana bari mu Rwanda mu 1994 mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro banze gusiga abicwaga bemera guhagarara gitwari mu rugamba rwari rukomeye nyamara abo bari kumwe buriye indege bitahiye.

Umukuru w'igihugu yabigarutseho ubwo yambikaga ba Jenerali babiri bo muri Ghana umudari wiswe National Order of bravely Indengabaganizi.

Umukuru w'Igihugu yabanje kwamabika uyu mudari Rtd. Maj. Gen. Henry Kwami Anyidoho wari wungirije Gen. Romeo Dallaire ku buyobozi bw'ingabo z'umuryango w'abibumbye zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda mu 1994.

Hakurikiyeho gushimira no kwambika umudari, Rtd. Maj. Gen. Joseph Adinkra wari uyoboye batayo yarimo abasirikare ba Ghana bari mu Rwanda bari muri ubu butumwa.

Rtd. Maj. Gen. Henry Kwami Anyidoho nyuma yo kwambikwa uyu mudari yagarutse ku mpamvu nyirizina yo gufata icyemezo cyo kuguma mu Rwanda mu gihe abo bari kumwe bamaze kuzinga ibyabo no kwitahira.

Yagize ati: ''Mu gihe mu muryango w'abibumbye i New York hafatirwaga umwanzuro wo guhagarika igitaraganya ubutumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda kubera ibibazo by'umutekano byari bihari, naribajije nti nk'umunyafurika, nka Jenerali uri muri ubu butumwa ntidukwiye kuva mu Rwanda, nibwo mu byukuri ahubwo abanyarwanda bari badukeneye cyane. Twavuganye na guverinoma ya Ghana ishyigikira igitekerezo cyacu cyo kuguma mu Rwanda tugaharanira kugarura amahoro mu bushobozi bwacu. Mu izina ry'abo twari kumwe icyo gihe ku rugamba, tubikuye ku mutima tubashimiye kubw'uyu mudari.''

Rtd. Maj. Gen. Henry Kwami Anyidoho agaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kubera isi yose isomo, ko aho rugeze mu rugendo rwo kwiyubaka no kwiteza imbere byatera ishema uwariwe wese wabonye u Rwanda mu myaka 28 ishize.

Na we yagize ati: ''Ubwo twifatanya na mwe mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 28 yo kwibohora k'u Rwanda, ndagira ngo ngushimire nyakubahwa Perezida, n'abanyarwanda bose ku bw'intambwe mumaze gutera, ku bw'amahoro mukomeje guharanira, ku bw'urukundo rwanyu mukomeje gusangiza abandi. Ndagira ngo mfate uyu mwanya nsabe abandi bakuru b'ibihugu muri Afurika gushyira ku isonga ibikorwa byo guharanira amahoro kubera ko n'ubwo twaba tuvuga indimi zitandukanye, tunaherereye mu bice bitandukanye, tutarwanyije politiki y'ivangura n'urwango ntaho twagera. Dufashe amahoro nk'ikintu gisanzwe gusa tukagera aho tuyatakaza nta n'umwe uzaza kuyatugarurira, murabizi ko nta n'umwe wari hano mu 1994 ngo agarure ayo mahoro. Ndizera ndetse ndanasaba ko uyu mugabane wacu utazigera na rimwe wongera guhura n'akaga nk'akabaye hano, ahubwo tugaharanira amahoro nk'uko u Rwanda ari urugero mu kohereza ingabo kugarura umutekano no kubungabunga amahoro ahariho hose.''

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabashimiye byimazeyo ku bw'umutima w'ubutwari bagaragaje mu bihe bikomeye aho abandi bari bahisemo gukuramo akabo karenge bagasiga u Rwanda mu kaga nyamara bari bafite inshingano zo kugarura amahoro mu gihugu.

Yagize ati: ''Aho abandi bahunze cyangwa bagatumwaho n'ibihugu byabo bagasiga abanyarwanda mu kaga, aba basirikare bakuru barahagumye banakomeza kuyobora abagabo n'abagore bari kumwe ku rugamba bakora ibikwiye gukorwa. Binyuze muri mwe, ndashimira cyane guverinoma n'abaturage ba Ghana kubw'iki cyemezo. Batayo y'ingabo za Ghana yarokoye ubuzima bw'abari mu kaga mu bihe bitari byoroshye, nta musirikare n'umwe wagizemo uruhare udafite igikomere ku mutima we ku bw'uyu munsi. Nta muntu wabaye intwari kubera uruhare yagize muri Jenoside, ahubwo kuzuza inshingano zawe, gukora ibisanzwe kurangwa n'umurava nibyo bikugira intwari nk'uko byaranze aba ba Jenerali, benshi bananiwe inshingano zabo, ariko aba ba Jenerali bazihagazemo neza. Ndagira ngo mbonereho no kubashimira ku kugaruka kwanyu mu gusura igihugu nanone no gukomeza gutanga ubuhamya bw'ibyo mwiboneye hano.

Uyu mudari wa National Order of bravely Indengabaganizi bawuhawe mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo kwibohora k'u Rwanda, uhabwa umuntu cyangwa itsinda ry'abantu bakoze ibikorwa by'ubutwari mu bihe bikomeye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage