AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi kudahishira abakora nabi

Yanditswe Dec, 21 2019 13:22 PM | 2,119 Views



Mu nama Nkuru y’Umuryango RPF Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba na Chariman w’uyu muryango yasabye abanyamuryango kwirinda guhishira abakora nabi bitwaza ko babafitiye ubwoba.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo umuntu abona undi akora nabi agaceceka, avuga ko atari ibintu bikwiye kuranga abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.

Yagize ati “Umuntu agakora ikidakwiye, hari undi umuri iruhande amureba ntashobore kumubwira ati sigaho ntabwo ari ko bigenda; kandi ingaruka yabyo ntabwo ari ku muntu umwe gusa, iri ku bandi Banyarwanda benshi batazi ibyo uri gukora.”

Yunzemo ati “Gutinya kuvugisha ukuri, ukabwira umuntu uti ibi si byo wabitinya ute? Ikintu njya numva cya fear (ubwoba) ntacyo kivuze, waba utaratinye urugamba abantu bakomerekeyeho ukavuga ngo ubwoba, ubwo ni ubwoba nyabaki?”

Perezida Kagame yavuze kandi ko iyo umuntu abonye ikibi gikorwa akicecekera n’ubwo we yaba yumva ko nta kibi yaba akora, ngo ntabwo aba ari umwere na gato.

Ati “Uko wakireba kose ntabwo bikwiriye, kandi wowe ntabwo wakwicara inyuma ngo uvuge uti njye ndi umwere, njye ibyo bazambaza bazasanga ndi umwere, ntabwo uri umwere kubera ko wacecetse. Ntabwo waba umwere uceceka ukabona ibibi bikorwa, iyo ucecetse uba uri nka wa wundi, iyo ucecetse abiba bakiba, abica bakica ubareba, abajya kurobanura ku kazi agashyiraho inshuti ze ugaceceka, ntabwo uri umwere,uri nk’abo. Icyo utinya ni iki? Ubwoba ni iki? Abantu barahugutse batanga ubuzima bwabo none ngo umujura arakureba nabi?”

Iyi Nama Nkuru ya RPF Inkotanyi iteranye ku nshuro ya 14, Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ko ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibyakozwe, bagafata umwanya wo kureba ibitaragenze neza bakarushaho kubonoza.

Yagize ati “Umunsi nk’uyu ni ugusubiza amaso inyuma, uvutse akarerwa agakura akagira imyaka ageza, ni byiza ko asubiza amaso inyuma ukavuga uti mvuye he, ngeze he? Aho wavukiye, aho ugeze mu myaka; usubiza amaso inyuma ukavuga uti ariko intego, urugendo tugenze, tugeze he, twagenze urwo rugendo dute? Twasitaye kangahe, twaguye kangahe, twahagurutse kangahe? Ikibi ni ukugwa ugahera hasi […] ibyo ukabivanamo inyigisho ugahaguruka ugakomeza ugakora ibindi birenze ibyo wakoraga.”

Umukuru w’Igihugu kandi yanasabye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ko bakwiye gukora ku buryo abaharaniye iterambere ry’uyu muryango batazavuga ko ibyo barwaniye bagatangira ubuzima byahinduye isura.

Uretse abanyamuryango basaga 2000 bitabiriye iyi nama, yanatumiwemo n’abayobora indi mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage