AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abayobozi barahiye kwitanga batizigamye

Yanditswe Sep, 07 2021 08:43 AM | 101,089 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abanyarwanda kumva ko kubaka igihugu ari inshingano ya buri wese, abayobozi bakunganira mu kugena uburyo ibi byagerwaho.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru bashyizwe mu myanya.


Abarahiye ni Dr Jean Damascene Bizimana minisitiri w’ubumwe bw’ abanyarwanda n’ inshingano mboneragihugu, Lt. General Mubaraka MUGANGA umugaba w’ ingabo zirwanira ku butaka, Commissioner General of Prisons Juvenal MALIZAMUNDA, Komiseri mukuru w’ urwego rw’ imfungwa n’ abagororwa, Deputy Commisssioner General of Police Chantal UJENEZA umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri Polisi y’ igihugu, na Col. Jean Paul NYIRUBUTAMA umunyamabanga mukuru wungirije w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe iperereza n’ umutekano.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye aba bayobozi kuzuza inshingano zabo uko bikwiye birinda kugwa mu makosa asa n’ayakozwe mu bihe byashize.

Kubaka igihugu ni inshingano ya buri munyarwanda, kuko iki ari igihugu cyacu twese, icyo duteze rero kuri aba bayobozi ni ukudufasha kunoza no kuyobora gahunda n’Uburyo bwo kubikora, ngira ngo igikwiye kwibutswa kindi ni uko igihe kibaye kirekire turi muri iyi mirimo hari byinshi duhura nabyo mu byo  dukora tuba dukwiye kubivanamo amasomo kugira ngo amakosa aba yarakozwe mu bihe byashize ataba yakongera gusubirwamo, ahubwo tukiga ibishya ndetse n’ uburyo bwo kubikora bijyanye n’igihe tugezemo.

Perezida Kagame kandi yongeye gusaba abayobozi muri rusange kurushaho gutanga umusanzu wabo muri ibi bihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya COVID19.

Ndagira ngo nibutse ko ibyo byose, twifuriza abanyarwanda ubuzima bwiza n’ abayobozi turimo kugirango tugere ku buzima bwiza bijyanye n’iki gihe turimo cy’icyorezo gihungabanya ubuzima bw’abantu, ubu hariho ingamba nyinshi ziriho zizwi mu kugikumira ndagirango mu nshingano dufite harimo n'izo zo gushakisha ubuzima bwiza n'abayobozi ariko nabo tuyobora muri iyi mirimo yose.

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko aba bayobozi barahiye bari basanganywe izindi nshingano bityo abasaba kubakira ku bunararibonye barushaho kunoza inshingano nshya bahawe.

Yabibukije kandi kwitanga batizigamye mu guharanira inyungu z’Abanyarwanda kandi ko kugira ngo bishoboke bisaba ubufatanye n’abandi bayobozi muri rusange.



Reba uko umuhango wo Kwakira Indahiro ya Minisitiri n’abandi Bayobozi Bakuru wagenze







Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage