AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abikorera kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi

Yanditswe Nov, 19 2021 17:09 PM | 145,940 Views



Perezida Paul Kagame yasabye abikorera kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi bityo bunguke ariko n'igihugu gikomeze kubyungukiramo, byari kuri uyu wa Gatanu mu birori byo gushimira abasora.

Abasora bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye bari bakereye ibirori byo kubashimira umusanzu wabo mu iterambere ry'igihugu binyuze mu gutanga umusore neza kandi ku gihe.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye abasora buzuza inshingano zabo uko bikwiye, agaragaza umusoro nk'inkingi ikomeye yo kwigira kw'igihugu.

Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahooro, kigaragaza ko nubwo ibikorwa by'ubucuruzi byahungabanijwe bikomeye n'icyorezo cya COVID19 bitakibujije kugera ku ntego cyari kihaye mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2020/2021.

Perezida w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda PSF, Robert Bapfakurera nawe avuga ko nubwo ibikorwa by'abikorera byahungabanye kubera icyorezo cya COVID19, ubu ibintu bitangiye gusubira mu buryo kuko leta yakomeje kubaba hafi.

Abasora 30 bari mu byiciro by'abasora bato, abaciriritse ndetse n'abanini nibo bashimiwe ku mugaragaro muri ibi birori bahabwa ikimenyetso cy'ishimwe.

Aha Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yashimiye abasora muri rusange kuba barakomeje kuzuza inshingano zabo no mu bihe bitoroshye by'icyorezo cya COVID19.

Ni ku nshuro ya 19 hizihijwe umunsi wo gushimira abasora kuko watangiye kwizihizwa muri 2002.

Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahooro kivuga ko kuva uyu munsi watangira kwizihizwa imyumvire y'abasora yateye imbere barushaho kuzuza inshingano zabo ko bikwiye.

By'umwihariko kubera ikoranabuhanga rya EBM, amafaranga akusanywa binyuze mu musoro ku nyongeragaciro cg VAT yariyongereye ku buryo bugaragara ava kuri miliyari 199 mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2013/2014, agera kuri miliyari 531 muri 2020/2021.




Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage