Yanditswe Mar, 27 2024 07:08 AM | 117,687 Views
Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa bw'ishimwe
Bassirou Diomaye Faye, watorewe kuba Perezida mushya wa Sénégal.
Diomaye w’imyaka 44 yatorewe kuyobora Sénégal n’amajwi y’agateganyo 53.7%. Yahigitse abarimo Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Nyuma yo gutorwa kwa Diomaye, Perezida Kagame yamugeneye ubutumwa bwo kumushimira, yanditse abinyujije ku Rukuta rwe rwa X [Twitter].
Yagize ati "Intsinzi yawe ni igihamya cy’ukuri cy'icyizere abaturage bagufitiye, nkaba mbashimira ko amatora yabaye mu mahoro."
Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko yizeye ko umubano mwiza u Rwanda na Sénégal bifitanye ugiye gutera imbere kurushaho.
Bassirou Diomaye Faye yabaye Perezida wa Sénégal wa gatanu ndetse ni we muto mu bayoboye igihugu. Yicaye muri Perezidansi nyuma y’ibyumweru bibiri afunguwe [yarekuwe ku wa 14 Werurwe 2024] nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza ibihuha no guharabikana.
Faye akimara gutorwa yavuze ko yiteguye kuyobora yicishije bugufi, kwimakaza gukorera mu mucyo no guhashya ruswa mu nzego zose.
Diomaye yari ahagarariye Ishyaka Pastef
(Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et la Fraternité).
U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki ndetse byashyize umukono ku masezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco, ay’ubutwererane rusange n’ayandi.
Bassirou Diomaye Faye w'imyaka 44 ni we wabaye Perezida wa Sénégal muto
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru