Yanditswe Aug, 26 2022 18:27 PM | 111,844 Views
Perezida wa Repubulika Paul
Kagame yasuye umukecuru w'imyaka 110, umukecuru wagaragaje ko imiyoborere y'u
Rwanda ifite ubudasa agahamagarira urubyiruko kurangwa n'ishyaka n'ingeso
nziza.
Byose byatangiye muri 2010.Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamagabe mu matora y'Umukuru w’Igihugu. Umukecuru ugeze mu zabukuru yaramwegereye maze na we ntiyamubuza. Atajuyaje, uwo mukecuru Nyiramandwa Rachel wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi,yasabye Perezida Kagame amata.
Ntakuzarira, Perezida Kagame yamugabiye inka maze ku bwo kunyurwa umukecuru Nyiramandwa Rachel yita iyo nka Mporamausanga nk'ikimenyetso cy'isano n'urukundo afitiye Umukuru w'igihugu. Kuva icyo gihe uko Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe yahuraga na Nyiramandwa Rachel wahawe izina ry'umukecuru wa Perezida.
Bitandukanye n'ibihe byabanje,ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe ku wa 26 Kanama 2022, yabanje gusura Nyiramandwa Rachel, umukecuru w'imyaka 110 bigaragara ko amaze kugira intege nke.
Akigera mu nzu nshya yubakiwe,Perezida Kagame yabwiye mukecuru Nyiramandwa ko yaje kumusura.Uyu mubyeyi ibyishimo byamusabye atangira kiririmbira umukuru w'igihugu ahita atangaza ko imiyoborere ye ifite ubudasa.
Nyiramandwa Rachel agira abashyitsi benshi barimo n'abana akamira,ariko kuri iyi nshuro umushyitsi we yari Perezid w'u Rwanda. Nta gihunga yigeze agira ahubwo wabonaga yisanzuye kuwo yita Rudasumbwa wamushumbushize ubwo izo yamugabiye zagiraga ikibazo. Mukecuru Nyiramandwa Rachel yahanuye urubyiruko kurangwa n'ishyaka n'ingeso nziza.
Abazi umukecuru Nyiramandwa Rachel bazi uburyo ahora asabira amahoro n'imigisha Perezida n'umuryango we.Yongeye kubihamya ubwo yari ari kumwe na Perezida mu ruganiriro rw'inzu igezweho yubakiwe.
Ababonye Perezida Kagame ajya gusura umukecuru w'imyaka 110 bahuriye mu bikorwa byo kwiyamamaza bahamije ko iki ari ikimenyetso cy'umuyobozi w'imboneka rimwe ukunda abo ayobora.
Jean Pierre KAGABO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru