Yanditswe Aug, 26 2022 18:27 PM | 111,485 Views
Perezida wa Repubulika Paul
Kagame yasuye umukecuru w'imyaka 110, umukecuru wagaragaje ko imiyoborere y'u
Rwanda ifite ubudasa agahamagarira urubyiruko kurangwa n'ishyaka n'ingeso
nziza.
Byose byatangiye muri 2010.Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamagabe mu matora y'Umukuru w’Igihugu. Umukecuru ugeze mu zabukuru yaramwegereye maze na we ntiyamubuza. Atajuyaje, uwo mukecuru Nyiramandwa Rachel wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi,yasabye Perezida Kagame amata.
Ntakuzarira, Perezida Kagame yamugabiye inka maze ku bwo kunyurwa umukecuru Nyiramandwa Rachel yita iyo nka Mporamausanga nk'ikimenyetso cy'isano n'urukundo afitiye Umukuru w'igihugu. Kuva icyo gihe uko Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe yahuraga na Nyiramandwa Rachel wahawe izina ry'umukecuru wa Perezida.
Bitandukanye n'ibihe byabanje,ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe ku wa 26 Kanama 2022, yabanje gusura Nyiramandwa Rachel, umukecuru w'imyaka 110 bigaragara ko amaze kugira intege nke.
Akigera mu nzu nshya yubakiwe,Perezida Kagame yabwiye mukecuru Nyiramandwa ko yaje kumusura.Uyu mubyeyi ibyishimo byamusabye atangira kiririmbira umukuru w'igihugu ahita atangaza ko imiyoborere ye ifite ubudasa.
Nyiramandwa Rachel agira abashyitsi benshi barimo n'abana akamira,ariko kuri iyi nshuro umushyitsi we yari Perezid w'u Rwanda. Nta gihunga yigeze agira ahubwo wabonaga yisanzuye kuwo yita Rudasumbwa wamushumbushize ubwo izo yamugabiye zagiraga ikibazo. Mukecuru Nyiramandwa Rachel yahanuye urubyiruko kurangwa n'ishyaka n'ingeso nziza.
Abazi umukecuru Nyiramandwa Rachel bazi uburyo ahora asabira amahoro n'imigisha Perezida n'umuryango we.Yongeye kubihamya ubwo yari ari kumwe na Perezida mu ruganiriro rw'inzu igezweho yubakiwe.
Ababonye Perezida Kagame ajya gusura umukecuru w'imyaka 110 bahuriye mu bikorwa byo kwiyamamaza bahamije ko iki ari ikimenyetso cy'umuyobozi w'imboneka rimwe ukunda abo ayobora.
Jean Pierre KAGABO
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru