Yanditswe Jan, 28 2018 22:06 PM | 6,089 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiye k’umugaragaro inshingano zo kuyobora umuryango w’Africa yunze ubumwe muri uyu mwaka wa 2018. Mu ijambo rye nyuma yo kwakira ibirango by’uyu muryango, Perezida Kagame yashimiye abamubanjirije ndetse n’icyizere cya bagenzi be, maze ahamagarira abanyafurika bose kugira uruhare mu mpinduka zigamije ineza y’umugabane.
Umuhango wo gushyikiriza Perezida Paul Kagame inshingano zo kuyobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe wabereye I Addis Ababa muri Ethiopia ku cyicaro cy’uyu muryango, mu nama y’inteko rusange yawo ya 30. Mu ijambo rye rya mbere nk'umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe, Perezida Kagame yashimiye bagenzi be ku cyizere bamugiriye. Yagize ati, "Ni iby'agaciro gakomeye kwemera inshingano nahamagariwe zo kuyobora umuryango wacu. Mwarakoze ku cyizere mwangiriye ubugira kabiri: bwa mbere nk'uwayoboye amavugurura n'ubu nk'umuyobozi w'umuryango wacu. Mbasezeranyije ko tuzakorana nkanakora uko nshoboye kose nkuzuza inshingano zanjye. Gusa birumvikana ko nzakenera ubufatanye bwanyu."
Umukuru w'igihugu yagaragaje ko inshingano nyamukuru abayobozi b’Afurika bafite ari ukubakira icy’izere cy’ejo hazaza abanyafurika by’umwihariko urubyiruko, ashimangira ko ntawe ukwiye kuzarira cyangwa kugenda biguru-ntege muri urwo rugendo rureba buri munyafurika. Ati, "Ikoranabuhanga ryakomeje kwiyongera mu buryo bwihuta muri iyi myaka, ku buryo inzira Afurika igomba kunyuramo ari ukwihuta biruta uko byumvikanaga mbere. Turasiganwa n'igihe kandi tugomba gukora k'uburyo dukura Africa mu bukene bw'akarande. Gutera intambwe ni ingenzi. Tugomba gushyiraho isoko rimwe kandi rihuriwe k'umugabane, tugashyiraho ibikorwa remezo kandi tugahuza ubukungu bwacu n'ikoranabuhanga. Nta gihugu cyangwa akarere kabyigezaho konyine. Tugomba gukorana kandi tugakomeza kunga ubumwe."
Agaruka ku
kwigira kw’Afurika ndetse n’amavugurura mu mikorere y’umuryango w’Afurika yunze
ubumwe, Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire bigomba kujyana no
gushyira mu bikorwa gahunda zigamije koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu
by’Afurika, agaragaza ubumwe nk’imwe mu nkingi mwikorezi zatuma icyirekezo
Afurika yihaye kigerwaho mu gihe kitarambiranye. Perezida
ucyuye igihe w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe akaba na Perezida wa Guinea Prof.
Alpha Condé, we yashimiye perezida Paul Kagame uburyo yayoboye amavugururwa
arimo gukorwa muri uyu muryango, ayagaragaza nk'intambwe iganisha ku bwigenge busesuye bw'abanyafurika.
Perezida Kagame yahamagariye urubyiruko rw’Afurika gukora cyane rugakoresha amahirwe arukikije rukiteza imbere, gusa yongera gushimangira ko n’uruhare rw’umugore ari ingenzi. Ati, "Inshingano zacu ni ugukora k'uburyo abagize igisekuru cy'Afurika bagira imibereho myiza kuruta abababanjirije. Urubyiruko rw'Afurika narwo muri abagabo n'abagore b'abakozi, mugomba kubigiramo uruhare rwuzuye. Ntitwakubaka Afurika tutabafite. Byumwihariko abagore, dukeneye kubaha uburenganzira n'uruhare rwuzuye tutizigamye."
Inama y’inteko rusange y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe izamara iminsi 2, iribanda ku ngamba Afurika igomba gufata mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cya ruswa nka kimwe mu mbogamizi zikomeye zituma uyu mugabane utagera ku mpinduka nziza wifuza.
Raporo y’impuguke mu bukungu yashyikirijwe umuryango w’Afurika yunze ubumwe igaragaza ko umugabane w’Afurika uhomba miliyari 50 z’amadolari y’Amerika buri mwaka kubera ruswa, ibintu bishimangira ubukana bw’iki kibazo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru