Yanditswe Oct, 30 2019 11:59 AM | 13,000 Views
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo
ubwiyongere bw’abatuye mu mijyi mu Rwanda no muri Afurika bube imbarutso
y’iterambere, kwimakaza ikoranabuhanga mu mibereho y’abayituye ari ingenzi.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu Isi izwi nka QITCOM smart city expo.
Iyi nama y’uyu mwaka ibangikanye n’imurikabikorwa iribanda cyane ku mu mijyi iteye imbere n’umutekano wayo, safe and smart cities.
Mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka agaragaza ko imijyi ubwayo ari imbarutso y’iterambere mu bukungu, kuko itanga amahirwe yo gukora ubucuruzi n’ubundi bushabitsi bunyuranye.
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko n’ubwo umugabane wa Afurika ukiri inyuma mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi, umuvuduko iriho utanga icyizere kuko ujyana n’uw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’imijyi yayo.
Aha yatanze urugero rw’u Rwanda, aho umuvuduko w’ubwiyongere mu mijyi buri hafi kuri 6% buri mwaka mu gihe ku Isi buri ku mpuzandengo ya 2% gusa, avuga ko mu iterambere ry’imijyi mu Rwanda ikoranabuhanga ritasigaye inyuma kandi rikaba ryarahinduye imibereho y’abaturage.
Yagize ati “Mu 1962 Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali, wari utuwe n’abantu babarirwa mu 6 000. Uyu munsi Kigali ituwe n’abaturage hafi miliyoni 1.5. Na none kandi munsi ya 20% by’abaturarwanda ni bo baba mu mijyi. Intego yacu ni uko bazagera kuri 35% mu myaka iri imbere.” Ubu bwiyongere buri n’ahandi muri Afurika, ni amahirwe akomeye y’ishoramari, ubukire n’iterambere ry’abaturage. Ibyo bivuze ko rero dufite amahirwe n’uburyo bwo gukora igenamigambi neza. Muri Kigali murandasi nziramugozi yamaze gushyirwa mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho ushobora kandi kwishyura ukoresheje ikarita ya ‘Tap&Go’ udatanze amafaranga mu ntoki. Serivisi z’ingenzi za Leta nk’ibyangombwa biranga umuntu, ibyemezo by’ubutaka no kwandikisha ubucuruzi, na byo umuntu abibona akoresheje ikoranabuhanga anyuze ku rubuga rw’Irembo. Abanyarwanda kandi barimo gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni mu kwishyura inyemezabwishyu z’amazi n’amashanyarazi kimwe no kwishyura imisoro. Uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana ntabwo bworohereza abakeneye serivisi gusa, ahubwo rinagabanya icyuho cya ruswa.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ishingiro ryo kubaka imijyi iteye imbere mu ikoranabuhanga mbere na mbere ari ukwita ku bayituye aho kuba mudasobwa n’ibindi bikorwa remezo mu ikoranabuhanga, ashimangira ko kubigeraho bisaba ubufatanye hagati ya leta n’abikorera.
Ati ‘‘Mu gihe dukomeje kubaka imijyi iteye imbere mu ikoranabuhanga, hari ibintu bibiri by’ingenzi dukwiye kuzirikana iteka tukabyitaho: Icya mbere, ntabwo imijyi iteye imbere mu ikoranabuhanga ari za mudasobwa. Ikigamijwe si gushora imari mu ikoranabuhanga ubwaryo ahubwo ni ugukora mu buryo bushyiraho ingamba zituma ubuzima bw’abatuye imijyi burushaho kuba bwiza. Icya 2, ni uko umusingi w’imijyi iteye imbere ari icyizere. Ikoranabuhanga mu mijyi rishingira ku makuru atangwa n’abaturage. Niba dushaka ko abaturage n’abaguzi bakomeza kungukira mu mijyi iteye imbere mu ikoranabuhanga, dukwiye kugira ibarurishamibare n’amakuru nyayo agezweho kandi abitswe neza kugirango akoreshwe.’’
Iyi nama izwi nka "Qatar IT Conference and Exhibition, QITCOM 2019 yanitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu 30, ikaba izasoza imirimo yayo kuri uyu wa gatanu.
QITCOM 2019 yanitabiriwe kandi n’abasaga 300 bamurika ibyo bakora mu rwego rw’ikoranabuhaga, ba rwiyemezamirimo bato basaga 100 n’abagera kuri 300 bamaze guhanga ibishya.
Inkuru mu mashusho
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru