Yanditswe May, 25 2022 10:20 AM | 75,482 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga kubaka ubudahangarwa ku bindi byorezo bishobora kwibasira Isi mu bihe biri imbere bisaba ibihugu cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere gushora imari mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi nta nkuko icyorezo cya COVID19 cyabyerekanye.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku bikwiye gukorwa mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibyorezo bishobora kwibasira Isi mu bihe biri imbere, ikiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu kabiri I Davos mu Busuwisi ahakomeje kubera inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, World Economic Forum.
Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yari kumwe n’umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates, Umuyobozi w’ikigega Global Fund ku Isi Peter Sands, Helen Clark wahoze ari minisitiri w’intebe wa Nouvelle Zélande ndetse na Francis de Souza uyobora w’ikigo Illumina.
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko uburyo bimwe mu bihugu by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Afurika byitwaye mu rugamba rwo guhangana na COVID19 bitanga umukoro ukomeye wo kongera ishoramari mu buvuzi kugirango byubake ubushobozi bwo guhangana n’ikindi cyorezo cyakwaduka mu bihe biri imbere.
Ati “Iyo witegereje usanga nko muri Afurika ubaze ku mpuzandengo 18% by’abaturage ari bo bamaze gukingirwa. Uwo ni umubare muto, kandi impamvu ni uko tutigeze dushora imari mu rwego rw’ubuvuzi, kuko n’inkingo zimaze kuboneka bamwe ntibashoboye kuzitanga ndetse zimwe zangirikira mu bubiko. Ibyo ubwabyo rero birerekana ko hari ishoramari dukeneye gukora nubwo mbizi ko ingengo y’imari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere iba idahagije kuko ibyihutirwa biba ari byinshi. Gusa uko byamera kose ubuzima, kubaka urwego rw’ubuvuzi bigomba kuba muri ibyo byihutirwa kurusha ibindi.”
Aha Perezida Kagame yashimangiye ko kubigeraho bisaba imiyoborere itajegajega kandi hakaba icyizere gihamye hagati y’abaturage n’ubuyobozi bwabo.
Yatanze urugero ku byo u Rwanda rwaciyemo guhera nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi kugeza ubu aho rwisanze buri kintu cyose cyihutirwa.
Yagize ati “Mu bunararibonye bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda twisanze tugomba gushakira ibisubizo ibibazo byinshi byasaga n’ibyaziye rimwe. Rimwe na rimwe ntitwashoboraga no guhita tubitandukanya ngo tuvuge tuti ikihutirwa cyane ni iki, cyiriya ntikihutirwa, kubera ko byose byihutirwaga! Ibyo ukabitekereza unareba amikoro ahari, akenshi usanga adahagije. Ariko nanone abaturage ukorera bagomba kugira uruhare muri ibyo bisubizo mu gihe utekereza ku musaruro n’aho ugana. Icyo gihe rero imiyoborere iba ikenewe ni imiyoborere yumva neza imiterere y’ikibazo, hanyuma ukavuga uti ni iki kigomba kubanza mbere y’ibindi kandi kigakemuka kabone nubwo ari mu bihe bigoye. Aho rero ugomba kuyoborwa n’umusaruro wifuza ariko ukanabasha kwisuzuma kuri buri ntambwe utera ukareba ibyo ukora, ese ni hehe ugomba guhindura, ukeneye se guhindura imikorere cg wakomeza ahubwo ugakora neza kurushaho. Ni ikibazo cyagutse ariko ubuyobozi bwo ni ngombwa kandi bugahangana n’ikibazo nta rundi rwitwazo.”
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru